Ishimwe Igihozo Jessica, ni umwana w’umukobwa ufite imyaka 11. Nyina Umubyara yitwa Murekatete Bernadette. Jessica, afite ikibazo cy’uburwayi bumukomereye kuva akiri umwana, gusa yatangiye kuba mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali kuva mu kwezi kwa gatanu gushyira ukwa gatandatu uyu mwaka wa 2010.
Afite indawara idasanzwe kuko ubundi nk'uko umutima ubusanzwe uba ibumoso, we yavutse umutima we uri iburyo. Ibi byamuteye ikibazo cy’imihumekere kugeza ubwo ibihaha bye bitabasha guturana n’umutima waje mu mwanya utari uwawo, bituma akenera icyuma kimufasha guhumeka.
Kuva yatangira kuba mu bitaro, amezi atatu arashize. Ntashobora gutandukana n’iki cyuma kimufasha guhumeka kuko aramutse akivanyeho yahita ahera umwuka ndetse akaba yanakwitaba Imana mu mwanya muto cyane. Jessica Gihozo yatangiye kuba mu bitaro bya CHUK yigaga kuri St Jacob Primary school, Kigarama – Kimisange.
Mama we, Murekatete Bernadette yatangaje ko ngo mbere y'uko atangira kuba mu bitaro, yajyaga amujyana ku Ishuri, ku Rusengero gusenga amuhetse mu mugongo kuko atabashaga kuba yagenda ahantu niyo haba hato ahita abura umwuka. Kuri ubu rero, abana n’iki cyuma kimufasha guhumeka kugira ngo abashe kubaho.
Dr Gahenda Vincent ni umuganga mu bitaro bya CHUK, akaba ari mu babungabunga ubuzima bw’uyu mwana, atangaza ko uyu mwana ashobora kuvurwa agakira, ariko bikaba bisaba ko yajyanwa mu mavuriro yo mu bihugu byateye imbere mu buvuzi akomeye, kuko atekereza ko mu karere u Rwanda ruherereyemo atahamya ko hari ababasha kuvura uyu mwana.
Ishimwe Igihozo Jessica akeneye ubufasha bwawe!
Uyu mwana yavutse afite ikibazo cy’umutima wagiye iburyo kandi ubusanzwe umutima w’umuntu uba ibumoso, kuri uyu munsi amaze igihe kirenga amezi 3, mu Bitaro Bikuru bya Kaminiza bya Kigali, Centre Hospitalier Universtaire de Kigali (CHUK).
Uyu mwana ntiyamara akanya adafite ibyuma bimufasha guhumeka bita Bomboni, yahuye n’abaganga benshi batandukanye ariko kumuvura byaranze, gusa Dr GAHENDA Vincent atangaza ko bishoboka ko yavuzwa agakomeza kubaho.
Ubufasha bwihutirwa Ishimwe Igihozo Jessica akeneye ni akuma kamufasha guhumeka mu buzima bwe mu gihe atarabona uburyo yajyanwa hanze hakageragezwa uburyo bwo kumuvura. Ako kuma kitwa “Niconcetrateur”. Gusa ako Kuma ngo karahenze kuko kagura amafaranga y’u Rwanda agera kuri 1.500.000. Mama we akaba atangaza ko adafite ubu bushobozi bwose, yaba kumugurira aka kuma, yaba no kumujyana mu bihugu byateye imbere mu buvuzi, nta na kimwe ashoboye. Iyi ni yo mpamvu hakenewe ubufasha bwa buri wese ugira umutima ukunda kandi utabara.
Ubuzima bw’uyu mwana nawe wabutangamo umusanzu kugira ngo abeho. Mu buryo bwo gufasha Igihozo Jessica, ushobora kugura umupira wa Jessica kuri UTC, ushobora no gutanga amafaranga kuri konti ye iri muri KCB, nimero zayo ni 4400398455.
Nimero zo koherezaho sms zikaba zitari gukunda, uwashaka kumufasha yakoresha izo nimero za konti ya mama we twatanze aho ruguru.
Jessica na mama we
Jessica n'inshuti ze
Jessica ari kwiga
Moise TUYISHIMIRE