Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
IndwaraAstuces

Indwara z`umumwijima (hépatite A, B & C) zitandukaniye he?


posted on Jun , 13 2010 at 19H 43min 14 sec viewed 11081 times



Hepatite A,B na C, zose ziterwa n`agakoko ko mu bwoko bwa virus igenda ikangiza umwijima. Gusa igitandukanye ni uburyo izo ndwara ziteye n`uko zigendekera abazirwaye wongeyeho n`uburyo zandura.



Hepatite A



Niyo hepatite yonyine idateye ubwoba kandi ikira nk`ako kanya idateye ingaruka. Rimwe na rimwe iyo ukiyandura usa nk`urembye, ariko ubundi ntunabona ibimenyetso.



Iyi hepatite A yandura ku buryo bworoshye, yandurira mu biribwa kubera isuku idahambaye. Urugero nk`iyo uyirwaye ateguye ibiribwa atakarabye neza intoki igihe yavuye mu bwiherero, cyangwa se amazi yanduye. Iyi hepatite igaragara mu bihugu bikiri mu nzira y`amajyambere.



Iyi hepatite yandurira no mumibonano mpuzabitsina ariko ni gake cyane.



Abahanga bashoboye kubona urukingo ariko ntirurashobura kutugeraho kuburyo bworoshye hano mu Rwanda.



Hepatite B



Iyi hepatite B kimwe na C, zose ziteye ubwoba kandi zirica.



Hepatite B yandurira mu maraso, urugero imibonano mpuzabitsina, inshinge, amaraso yo kwa muganga, igihe umubyeyi abyara ashobora kuyanduza umwana. Inshuro 90% umubiri ubasha kwirukana iyo virus ntazindi ngaruka. Ariko 10%, virus iguma mu mubiri maze indwara igakomeza, ikavamo kurwara umwijima uhoraho (hepatite chronique), cyangwa kanseri y`umwijima. Igitangaje ni uko iyi virus ishobora guterwa na babandi baba batarayirwaye ariko barigeze kuyandura maze umubiri ukayirukana.



Urukingo rurinda iyo ndwara rwaravumbuwe.



Abantu bafite ubuzima budakomeye nibo usanga bafite ibyago byo kurwara umwijima uhoraho kurusha abandi : abageze muza bukuru, abaterwa amaraso kwa muganga, abarwaye SIDA.



Hepatite C



Hepatite C, yandurira cyane mu maraso, kera yanduriraga mumaraso yo kwa muganga kuri 80%, ariko ubu kubera iterambere amaraso arapimwa bihagije kuburyo itakihandurira. Kuri ubu usanga yandurira munshinge kubitera ibiyobya bwenge iyo bazitizanya, no kubashyiraho za tatuwaje (tatouage), n`abashyiraho amaherena (piercing) mu buryo budafite isuku ihagije. Kwandurira mu mibonano mpuzabitsina birashoboka ndetse no mu kuvuka ariko ibyo byose ni gake.



Nta kuringo ruraboneka rurinda hepatite C.



30% by`abayanduye , umubiri ushobora kwirukana iyo virusi nta nkurikizi, ariko 70% iyo banduye barwara iyo ndwara. nka hepatite B, ikibazo ni uko hari benshi bagendana virusi ariko ari bataraga (porteurs sains), abo rero barayanduza kandi batanabizi.



Ntawumenya uburyo iyo indwara izitwara, iyo ukiyandura usanga akenshi ibimenyetso bitagaragara. hari abarwara umwijima uhoraho, ukanabyimba. ushobora no kuvamo kanseri y`umwijima.



TUZIRINDE DUTE? TUZIRINDE ABANDI DUTE?



1. Isuku: gukaraba intoki n`isabune buri gihe cyose uvuye mu bwiherero, koza ibiribwa n`amazi meza, gukoresha amzi asukuye.



2. gukoresha ibikoresho by`isuku bwite, nk`inzembe n`ibindi



3. Kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye.



AICHA UWAMAHORO

facebook
More Articles | >>View all news in this category
Wari uzi ko mu misego habamo mikorobe nyinshi mu buryo utacyeka ?
 
Imibare: ubwandu bwa sida mu rwanda bumaze kugabanuka
 
Kigali: ubutabazi bw’ibanze buzatanga umusanzu ku kugabanya impfu z’abana bato
 
Niyo naba ngiye gupfa sinakongererwa amaraso- umuyoboke w’idini ry’abahamya ba yehova
 
Umubare w’abarwayi b’indwara ya kanseri y’ibere ukomeje kwiyongera
 
Nta mpamvu ikwiye gutuma umwana w’ umunyarwanda avukana ubwandu bwa sida- minisitiri binagwaho
 
Kudakoresha amavuta atukuza birinda ingaruka zitari nke
 
Karongi: ingamba nshya zo kurinda ko abana banduzwa virusi itera sida na ba nyina
 
Buri mwaka mu rwanda hagaragara abarwayi b’ igituntu bakabakaba 8000- dr. gasana
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by esthyson03 Posted 2011-02-27 11:38:15

hello!tkx fr that explanation but ndashaka kubasaba ngo musobanurire neza mfite hepatite B hari ababwiye ko shobora gukoresha umuti wa kinyarwanda gukora Jus de pomme na calotte nkavanga n'ubuki nkajya nkwa ikiyiko matin na sois! ese nibyo? cg bishobora kuntera ikibazo! pr le moment nta kibazo ndagira nuko nzi gusa ko nyifite! many thanks!




 
by nikobimeze Posted 2010-11-18 01:55:18

nonese umuntu ayindwaye yakwivuza ate?ko njye basenze nyifite bakabwirako ntamuti ryame nipfire?




 
by Unknown Posted 2010-08-30 13:50:43

Hello,nashakaga gusubiza uyu wabajije D,G,and F ubundi mu kiganga ikidafite akamaro turakirengagiza mu rwego rwo gukora liberation of time nawe se twajya kuvuga ibidatera indwara ngo bitumarire iki?
ok
ubwo nashakaga kuvuga ko izo zitabaho cg se zitagira icyo zitera umuntu nk 'ingaruka




 
by bakary007x Posted 2010-08-11 06:56:29

Hi, thank you 4this explanation, now nashakaga kubabaza niba muri ziriya hepatite hari iziterwa no kunywa inzoga cyangwa indwara zifata umwijima bitewe n 'inzoga ni izihe?




 
by ntirezech Posted 2010-08-05 11:51:48

murakoze kutubwira kuri hepatitis ariko dukeneye ko muvuga no kuri D,F AND G NA TREATMENT ZAZO




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com