Wari uzi ko mu misego habamo mikorobe nyinshi mu buryo utacyeka ?
posted on Jun , 26 2011 at 15H 43min 57 sec viewed 11198 times
Imisego ikoreshwa mu buryamo yose haba kwa muganga cyangwa mu rugo iba ikeneye isuku ya buri munsi kuko ibamo za mikorobe nyinshi umuntu adashobora kubonesha amaso. Ibi ni ibyo ubushakashatsi bwakorewe mu bitaro bya Saint-Bartholomew byo mu mujyi wa Londres mu gihugu cy’u Bwongereza bwatangaje.
Abashakashatsi bo muri ibi bitaro bavuga ko buri musego ukoreshwa mu buriri buri joro, ibamo udukoko duto umuntu atabonesha ijisho. Tumwe muri utwo dukoko tuba ari tuzima utundi twarapfuye, bituma ibisigazwa byatwo aribyo biba buyuzuye mu mwenda w’umusego.
Abo bashakashatsi bagaragaje ko muri utwo dukoko kandi harimo utudapfa kwicwa n’imiti yica udukoko (Incecticides), tukaba aritwo dutera ahanini abantu indwara zitandukanye zirimo ibicurane, za hépathites, ibiheri (varicelle) na virusi zitandukanye.
Umuganga mu bijyanye n’isuku Frédéric Saldmann yavuze ko ibisego ari igice gihurirwaho cyane n’imyanda isohoka mu mubiri w’umuntu irimo icyuya, amarira, amacandwe yaturutse ku gukorora no kwitsamura.
Kubera mu ijoro umubiri w’umuntu ugenda utakaza uturemangingo hakiyongeraho n’ubushyuhe buba mu musego, bituma umusego uhinduka ahantu heza udukoko na za mikorobi nyinshi zibera. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko amavuriro ariyo agira za mikorobi nyinshi kubera ko ariho haba abantu benshi basimburana kandi n’isuku yaho ari nke.
Emmanuel N Hitimana
|