Imibare: Ubwandu bwa SIDA mu Rwanda bumaze kugabanuka
posted on Jun , 14 2011 at 14H 04min 53 sec viewed 6880 times
Nyuma y’ ingufu nyinshi u Rwanda (nka kimwe mu bihugu byagiye birangwa n’ imibare y’ ubwandu iri hejuru guhera mu myaka ya za 1990) rwashyize muri gahunda zo kurwanya icyorezo cya SIDA, hamaze guterwa intambwe yo kwishimirwa kuko nk’ uko byatangajwe n’ inzobere mu by’ ubuzima; igipimo cy’ ubwandu kimaze kujya munsi ya 3%.
Kuva mu myaka 10 ishize, u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu rwego rwo kwitura umutwaro w’ icyorezo cya SIDA cyugarije isi muri rusange na Afurika ku buryo bw’ umwihariko; gutera intambwe kw’ u Rwanda byavuye mu mbaraga Leta yashyize mu bikorwa byo gukangurira abaturage kwirinda ndetse no muri gahunda zitandukanye z’uburezi nk’uko Dr. Placidie Mugwaneza ukora mu kigo cy’ igihugu gishinzwe kugenzura indwara zandura (TracPlus), yabitangarije abari bitabiriye inama mpuzamahanga ku bushakashatsi bw’ agakoko gatera SIDA yateraniye i Kigali.
Nk’uko byatangajwe na RNA dukesha iyi nkuru, umuntu wa mbere wagaragayeho ubwandu bw’ agakoko gatera SIDA yagaragaye muri 1983. Nyuma y’ imyaka 3 gusa mu baturage bo mu mijyi habarurwaga ubwandu bungana na 17,8%, bituma u Rwanda rubarwa mu bihugu nyafurika byari byibasiwe n’ icyorezo cya SIDA kurusha ibindi.
Kuri uyu munsi mu Rwanda, igipimo cy’ ubwandu mu bantu bakuze kiri munsi ya 3%, bivuga ko iyi mibare isaga hafi ½ cy’ ibipimo bibarurwa mu bihugu by’ Afurika y’ Uburasirazuba nka Uganda na Kenya. Uko imibare igaragaza ubwandu yagabanutse ni nako imibare w’ ababana n’ ubwandu bw’ agakoko gatera SIDA ndetse n’ iy’impfu nayo yagabanutse.
Mu kiganiro Dr. Asiimwe Anita yagiranye na RNA, yagize ati: “Hakozwe byinshi ngo tugere kuri iyi ntambwe, gushishikariza abaturage gusobanukirwa n’ icyorezo cya SIDA ndetse no kucyirinda ni kimwe mu byakozwe.”
Yakomeje agira ati: “Abantu benshi bamaze kumenya ko muri iki gihugu hari ikibazo cy’ icyorezo cya SIDA, kandi bamaze no gusobanukirwa uburyo bakwanduramo n’ uburyo bakwirinda.”
Kongerera abaturage uburyo bwo kwirinda, kwisuzumisha ngo bamenye uko bahagaze, ndetse n’ ubujyanama nabyo byagize uruhare rukomeye mu kugabanya imibare y’ ubwandu mu myaka 10 ishize. Dr. Asiimwe yavuze ko mu myaka ishize abakorerabushake ari bo bakoraga ibikorwa byo gusuzuma n’ ubujyanama, ariko ngo kuri ubu 85% by’ ibitaro n’ ibigo nderabuzima byo mu Rwanda bitanga izi serivisi.
Imibare itangwa na USAID igaragaza ko kwipimisha hagati y’ abashakanye byazamutse bikava kuri 13% muri 2003 bikagera kuri 84% muri 2009.
Usibye kwipimisha, ibikorwa byo kurindira abana mu nda za ba nyina byarongerewe kuko muri 2001 hafashwaga abagore basaga 11, ariko muri 2009 bari bageze kuri 372.
Madamu Mugwaneza yatangarije RNA ko kuri ubu 98% by’ abagore banduye bahabwa imiti (antiretroviral) ibafasha kutanduza abana batwite. Aha imibare igaragaza ko muri 2001 abagore banduzaga abana batwite bari 30,5% ariko baragabanutse kuko muri 2010 bari bamaze kugera kuri 2,3%.
Mu mwaka w' 2002 u Rwanda rwari rufite ibigo bitanga imiti ifasha abagore kutanduza abana bisaga 4 ariko muri 2007 byari bimaze kuzamuka byageze ku 150 ndetse na benshi mu barwayi babigana bavurirwa ubuntu.
Hejuru ku ifoto: Dr Anita Asiimwe uyobora Komisiyo y'Igihugu Ishinzwe Kurwanya SIDA (CNLS)
UMUHOZA N. Jessica
|