Kigali: Ubutabazi bw’ibanze buzatanga umusanzu ku kugabanya impfu z’abana bato
posted on Jun , 14 2011 at 11H 47min 20 sec viewed 2534 times
Gukorera ubutabazi bw’ibanze abana bato baba barwaye mbere yo kubageza ku bitaro, ibi ngo bitanga umusaruro kuko mu gihe umwana ataragezwa ku ku muganga ngo amwiteho, iyo yitaweho bimuha amahirwe yo gukira vuba; by’umwihariko ahantu hadakunze kuba ibigo nderabuzima hafi.
Ni muri uru rwego mu mpera z’icyumweru gishize ku bufatanye n’ikigo cy’iterambere cy’Ababiligi (BTC) na Minisiteri y’ubuzima hasojwe amahugurwa ku baforomo bita ku bana ku buryo bajya babaha ubutabazi bw’ibanze igihe barembye.
N’ubwo aba baforomo bahawe ubu bumenyi ku butabazi bw’ibanze, aya masomo ngo yabahaye ubushobozi bwo kwita ku barwayi bw’umwihariko abari mu bice by’icyaro. Indi nyungu n’uko ubu bazi neza gukoresha bimwe mu byuma bikoreshwa mu buvuzi mu kubaga byoroshye.
Abahuguwe bagera kuri 30 baturutse ku bitaro bya Kibagabaga na Muhima, ahakunze kugaragara abarwayi baturutse mu mujyi no mu cyaro.
Avuga ku kamaro k’aya mahugurwa, Samuel Van Steirteghem ukuriye ishami ry’ubuvuzi bw’abana (pediatric) muri BTC yavuze ko ubu bumenyi bwahawe aba baforomo buzanakoreshwa mu kwita ku bana mu myaka hejuru y’icumi y’amavuko.
Steirteghem yagize ati: “Ubu turateganya kandi gukomeza guhugura abandi baforomo mu rwego rwo kugabanya impfu z’abana bato. Muri iki gice tuzubaka ubushobozi bw’abaganga mu ngeri zitandukanye.”
Dr. Anaclet Ngabonziza, umwe mu batangaga aya mahugurwa wavuye mu bitaro bya Muhima avuga ko aya mahugurwa yatanzwe azafasha aba baforomo kwita ku barwayi biruseho.
Dr. Ngabonziza yagize ati:“Ubu tuzajya dukora uko dushoboye kose twite ku mpinja zije zirembye mbere yo kuzakira ngo zivurwe.”
Yagiriye inama ababyeyi ko bakwiye kujya bihutira kugeza abana bato kwa muganga mu gihe babona bafashwe n’uburwayi, kuko iyi ni inama yafasha ababyeyi kwita ku buzima bw’abana.
Muri iyi gahunda, ku wa gatanu ni bwo hashojwe icyiciro cya kane kigizwe n’abaganga b’abana 30 bari bamaze iminsi igera kuri itanu bahugurwa. Muri rusange hamaze guhurwa abaforomo 120.
MIGISHA Magnifique
|