Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
IndwaraAstuces

Niyo naba ngiye gupfa sinakongererwa amaraso- Umuyoboke w’idini ry’Abahamya ba Yehova


posted on Jun , 14 2011 at 11H 17min 12 sec viewed 8028 times



Ku wa 14 Kamena ni umunsi ngarukamwaka isi yose yizihizaho umunsi wo gutanga amaraso, nyamara bamwe mu bayoboke b’idini ry’Abahamya ba Yehova bavuga ko gutanga amaraso cyangwa kuyahabwa ari icyaha gikomeye.

Angélique ni umwarimukazi mu mashuri abanza mu karere ka Gasabo, ni umuyoboke w’idini ry’Abahamya ba Yehova. Avuga ko gutanga cyangwa guhabwa amaraso ari icyaha gikomeye, kabone n’iyo waba ugiye gupfa cyangwa ushaka kuyahabwa agiye gupfa.

Agira ati “Sinatanga amaraso yanjye kabone n’iyo yaba ari umwana wanjye ugiye gupfa sinayamuha kandi nanjye sinakwemera kuyahabwa kuko ni icyaha bibiliya ibuza.”

Yongeraho ati “Twemera kumvira Imana kurusha kurengera ubuzima bwacu mu mafuti.”

Angélique avuga ko ibi byanditse mu gitabo cya Bibiliya mu Byakozwe n’Intumwa 15:28-29. Uyu murongo ugira uti :

“Hamwe n’umwuka wera twashimye kutabikoreza undi mutwaro keretse ibi bikurikira: Kwirinda Ibyaterekerejwe, ibishushamyo, gusambana , ibinizwe n’amaraso. Ibyo bose nimubyirinda muzaba mukoze neza. Murabeho.”

Angélique avuga ko Abahamya ba Yehova kandi baba bafite amakarita abemerera kudahabwa amaraso. Iyi karita ndetse n’Angélique atunze ubwe yanditseho mu nyuguti nini aya magambo “Ntuntere amaraso.”

Angélique yongeraho ko ibi bidashobora gushyira mu kaga umuganga uba umukurikirana kuko ngo umurwayi w’umuhamya wa Yehova abanza gusinya ko atagomba guterwa amaraso.

Kuri iyi karita kandi basabwa kwitwaza igihe cyose usangaho aya magambo bavuga ko ashobora kurengera umuganga kuba atashyirwa mu kaga. Ayo magambo ni aya: “…Nemeje ko abaganga, abatera imiti y’ibinya, ibitaro n’abakozi babyo ntacyo bagomba kuryozwa ku bihereranye n’ingorane zishobora guturuka ku mahitamo yanjye yo kwanga guterwa amaraso…”

Umukecuru witwa Mariya utuye mu mujyi wa Kigali, si umuyoboke w’idini ry’Abahamya ba Yehova ariko avuga ko yari afite umuhungu witeguraga kurangiza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare muri Physique mu mwaka wa 2010, akaza kuba umuyoboke w’idini ry’Abahamya ba Yehova ageze muri iyi kaminuza.

Uyu mukecuru avuga ko uyu muhungu we ubwo yari arwariye mu bitaro bya Kaminuza i Butare, abaganga bamubwiye ko agoma kongererwa amaraso akabyanga kugeza apfuye.

Agira ati “Idini ryatumye mbura umwana wanjye, nk’ubu umuhungu wanjye yagiye muri koma yamaze gusinya ko atazaterwa amaraso kandi muganga yambwiye ko aramutse yemeye guterwa amaraso yakira, ariko bagenzi be bamporaga iruhande ngo ntamuteresha amaraso kugeza apfuye.”

Umukangurambaga mu kigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso, Mukamazimpaka Alexie avuga ko abantu banga gutanga amaraso atari benshi.

Agira ati “Two kubica ku ruhande abantu banga gutanga amaraso ni abayehova, ariko icyiza ni uko tubifashwamo n’andi madini kumvisha abafite imyumvire yo kudatanga cyangwa kudahabwa amaraso.”

Mukamazimpaka akomeza avuga ko gutanga amaraso nta kibazo kirimo kuko ngo muganga ariwe umenya niba ukwiye gutanga amaraso yasanga byakugiraho ingaruka akabikubwira.

Akomeza avuga ko kugirango abatanga amaraso biyongere, bari kongera amashami y’aho batangira amaraso bagasubizaho ibigo byariho mbere ya jenoside ndetse bakanongeraho ibindi.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima OMS uvuga ko kugirango ukeneye amaraso wese ayabone ari uko mu baturage 1 000, icumi muri bo baba batanga amaraso.

Gerard GITOLI Mbabazi
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Wari uzi ko mu misego habamo mikorobe nyinshi mu buryo utacyeka ?
 
Imibare: ubwandu bwa sida mu rwanda bumaze kugabanuka
 
Kigali: ubutabazi bw’ibanze buzatanga umusanzu ku kugabanya impfu z’abana bato
 
Niyo naba ngiye gupfa sinakongererwa amaraso- umuyoboke w’idini ry’abahamya ba yehova
 
Umubare w’abarwayi b’indwara ya kanseri y’ibere ukomeje kwiyongera
 
Nta mpamvu ikwiye gutuma umwana w’ umunyarwanda avukana ubwandu bwa sida- minisitiri binagwaho
 
Kudakoresha amavuta atukuza birinda ingaruka zitari nke
 
Karongi: ingamba nshya zo kurinda ko abana banduzwa virusi itera sida na ba nyina
 
Buri mwaka mu rwanda hagaragara abarwayi b’ igituntu bakabakaba 8000- dr. gasana
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by saby020 Posted 2011-06-27 02:08:36

Ok. Niba guterwa amaraso ari problem, kandi Abahamya ba Yehova nib mufite uburyo bwiza bwo kwongerera amaraso umuntu batiriwe bayamutera mu mitsi nimubishyire ahagaragara kuko ubwo burwo mubona ari bwiza!!! Ubundi guterwa amaraso ni last option to save a life. Complet me if I am mistaken.regards




 
by nyandwi.athanase5 Posted 2011-06-23 12:35:02

Guterwa amaraso!!!Bana kandi bakundwa ba Yehova,rwose nimutwaze mwirinda ubwicamategeko.Nta mpano yagaciro mwabona ifatika yaruta iyo Yehova yaduhaye ariyo Ijambo Rye "Bible".Ni muri yo dusangamo ibimwerekeyeho,umugambi adufitiye n'icyo Atwifuzaho,none se bavandimwe niba mukomeza kumvira ibitekerezo n'ibyifuzo by'abantu kuruta kumvira amahame ya Yehova murumva hari aho mwaba mutaniye na Balamu?None se ni iki cyaruta guhara ubuzima bwawe aho gukora iby'ubwicamategeko?Naho uwavuze ku bavandimwe bakorera kuri Bethel i Remera Yehova amufashe kurushaho gusobanukirwa n'ukuri,abishatse azanyarukireyo abasure bazamwakira neza kandi azahava amenye ukuri nyako; bitandukanye cyane n'ibyo yabatekerezagaho.Nta kintu na kimwe Abahamya ba Yehova bashobora kwigisha bakoresheje icurabwenge(bihimbiye),ahubwo igihe cyose bavoma muri bible;Impano ikomeye from Jehovah.Uwashaka kumenya ukuri kurushaho cyangwa kucyo bible mu by'ukuri yigisha yambariza kuri iyi adress: nyandwi.athanase5@gmail.com




 
by mukansangamargot Posted 2011-06-16 10:01:59

wabuzi impamvu Imana itubuza amaraso nuko amaraso ari ubugingo bible iti ntimukaryane inyama namaraso yayo kuko ubugingo ariyo maraso yayo irongera iti mwirinde amaraso yuburyo bwose ese warenga kurayo mahame ngo urashaka ubuzima




 
by Unknown Posted 2011-06-15 16:46:08

Guterwa amaraso bikunze gukomokwamo n'izi ndwara: Hepatite B na Hepatite C(indwara z'umwijima),HIV 1 na HIV 2 (Virus zitera SIDA),; HTLV-1 (ikunda gutera ubwoko budasanzwe bw'ibibyimba ku bantu bakuze,n'indwara z'akarande [chronique] z'ubwonko), ndetse na Syphilis (nibagiwe uko bayita mu kinyarwanda)




 
by Unknown Posted 2011-06-15 16:35:43

Guterwa amaraso bikunze gukomokwamo n'izi ndwara: Hepatite B na Hepatite C(indwara z'umwijima),HIV 1 na HIV 2 (Virus zitera SIDA),; HTLV-1 (ikunda gutera ubwoko budasanzwe bw'ibibyimba ku bantu bakuze,n'indwara z'akarande [chronique] z'ubwonko), ndetse na Syphilis (nibagiwe uko bayita mu kinyarwanda)




 
by Unknown Posted 2011-06-15 14:25:44

Zimwe mu ndwara ziterwa no guterwa amaraso ni Hepatite B, Hepatite C, HIV 1 na HIV 2(virus zombi zitera SIDA), HTLV-1(ikunda gutera ubwoko budasanzwe bw'ibibyimba ku bantu bakuze,n'indwara z'akarande[chroniques] zo mu mitsi y'ubwonko),hakaba na Syphilis(nibagiwe uko bayita mu kinyarwanda).




 
by Unknown Posted 2011-06-15 13:32:54

Abakunda gukora recherche musomye za encyclopedie mwabona icyo bavuga ku gutanga amaraso, wenda utiruhije jya muri Wikipedia harimo ijambo bavuga ku gutanga amaraso ngo"Certaines maladies peuvent être transmises par transfusion sanguine, dont notamment l’hépatite C et le sida".
Kandi burya ibintu ntibigira agaciro kuko abantu babyemeye ahubwo bikagira kuko Imana ibyemeye, ese umuntu ukubwira ngo terwa amaraso atarakuremye,n'Imana ikakubwira kutayaterwa ariyo izi uko uremye wahitamo iki?.Abasoma biblia bazi inkuru y'abasore batatu babanaga na Daniel banze gupfukama imbere y'igishushanyo bagahitamo gupfa, bavuze ko Imana yabakiza cg itabakiza ntibapfukama,ese wabaseka kuba baremeye itegeko ry'Imana umuntu ashobora kubona ko ari ubwiyahuzi?Twese nta n'umwe ubaseka kuko tuzi nyuma uko byagenze, nyamara kwanga amaraso abantu bamwe barabiseka ngo ni ubwiyahuzi n'ubujiji ngo kuko abahanga n'abaganga babishyigikiye.BIBLIA ITI"NTUGAKURIKIZE BENSHI GUKORA IBYAHA"KUVA 23:2




 
by Unknown Posted 2011-06-15 07:35:27

Unkown (comment #2), wisebya abahamya ugaragaje ko utabazi, mbere yo kuba Umuhamya ugomba kubanza kwihana, wakwanga kuva mu byaha bakaguta hanze. Abiyita intungane barazwi, imbuto bera zihabanye n'ijambo ry'Imana, zikabatamaza! Hari Abahamya benshi batanywa inzoga kandi atari uburwayi, ahubwo babonako ZIBABANGAMIRA GUKORERA YEHOVA! Abahamya ntibasambana kuko Imana ibyanga cyane, ariko abiyita intungane baziririza ibitazira, bagoreka ijambo ry'Imana basinda , bagateranira inda mu byumba. Wanyereka muri Biblia ahavuga ko kunywa inzoga ari icyaha (sinkangurira abantu kuzinywa), ariko mu maturo baturaga Imana harimo inzoga! Abahamya si abayobe, bagendera kuri Biblia, ntibivanga nkabivanga muri byose (politiki, etc...) bihabanye n'ijambo ry'Imana, kandi imbuto bera zigaragaza abakorera Imana n'ababeshya. Ubise abicanyi? Amateka y'u Rwanda ntabagaragaza gutyo, ariko abiyita intungane boretse isi. Yehova arebe ibitutsi ubatutse ace urubanza agaragaze umukorera n'ubeshya abahembe ibibakwiriye.




 
by Unknown Posted 2011-06-15 04:35:38

Mujye mukinisha ibindi ariko nimwumva ikintu Yehova yabuzanije mujye mukireka niyo mwaba mutumva impamvu.

Ubwenge bwa Yehova Imana y'ukuri ntabwo wakwirirwa ubugereranya n'ubw'umuntu uwo ariwe wese niyo yaba intiti ate.

Mujye rero mwivugira ibindi ariko nimugera kuri Yehova ntimugatange commentaires/comments zipfuye kuko ni umutegetsi w'ikirenga w'ibibaho byose kandi ubwenge bwe ntiburondoreka. Niba se tugomba kubaha abantu bagenzi bacu, ubwo Yehova we tugomba kumwubaha mu rugero rungana iki? kumwumvira se byo?




 
by Unknown Posted 2011-06-14 14:40:27

Kimndof wibeshya, uwo si umuhamya, erega kuba umuyoboke w'ikintu biterwa n'ibikorwa, ntibiterwa no kubyiyitirira! Abahamya ntibabuza abantu guterwa amaraso ni amahitamo y'umuntu, idini ntiribwira umuntu ngo ntuzaterwe amaraso, ni umuntu wifatira umwanzuro wo kutiyandurisha amaraso. Mwibuke ibyo Yesu yavuze ngo UKUNDA UBUZIMA BWE KURUSHA UKO ANKUNDA AZABUBURA!!!Njye ibi mvuga byambayeho, bambaze kenshi kandi batanteye amaraso, ntacyo nabaye. Ariko se kuki abifite bajya i Burayi aho babaga badateye amaraso, ariko mu bihugu bikennye ngo amarasoooo. Uzabaze Dr w'umunyakuri, azakubwira ingaruka ziri mu guterwa amaraso atari SIDA,Umwijima, hari n'izindi nyinshi, uzanatangazwa no kumenya ko nta maraso aba compatible,atari ibyo guhuza groupe sangui. Cyangwa se uzabaze abateweho amaraso ingaruka bagize. Njye ntaramenya ukuri, nateweho amaraso muri 1996, ariko ingaruka nagize nubu ndacyazifite, KUKO NABAYE UNDI MUNTU NTAZI UHORA URAKAYE, URAKAZWA N'UBUSA, etc... kandi mbere atariko nari meze!!




 
by Unknown Posted 2011-06-14 08:14:49

Ariko abo bayehova ibyo baba bigira ni ibiki?babura gukora ibyo gukiranuka bakajya muri ibyo ,ubwose ari ukunywa inzoga,gusambana n'ibindi ntavuze no guterwa cyangwa gutanga amaraso icyaha ni ikihe?Ibyo bakora birahagije bajye bicecekera kuko ubwo ni ubuyobe bwo mu rwego rwo hejuru kuko bazirura ibizira barangiza bakaziririza ibitazira.Bazabanze bihane kuko IMANA NI IYERA KANDI IZABANA N'ABERA,kandi rwose ntago wapfira muri biriya bintu ngo uzabone ubugingo ahubwo ikirutaho nibihane bahinduke icyaremwe gishya kuko bitabaye ibyo bari inyuma y'ijambo ryImana.Nka buriya kiriya kigo cyabo kiba i Remera hafi na stade amahoro habamo abantu batabyara kandi barashakanye ,ubwose ubwicanyi bakora,baringaniza imbyaro nta nizo barabyara icyo barabona kizihanganirwa imbere y'Imana.Ahubwo IMANA IKWIRIYE KUBAGIRIRA NEZA NAHO UBUNDI BARENZE UMUSARABA KANDI INYUMA YAWO HARI UMUNWA W'IKUZIMU WAKAMO UMURIRO.




 
by duniam Posted 2011-06-14 06:58:48

Ariko umuntu afite uburenganzira bwo guhitamo umuti uyu n'uyu n'amaraso arimo. kandi noneho amaraso si umuti ahubwo ni ibiryo nkibindi byose niyo mpamvu mushatse mwawita umunsi mpuzamahanga wo kurya amaraso kuko wayaterwa mumutsi bayagusukira mugikombe ukayanywa byose uba uyariye Abahamya ba Yehova rero ntibarya amaraso rwose ninayo mpamvu batanemera no kuyaterwa cyane cyane ko ari itegeko rya Yehova Imana. urugero Ese muganga akubujije kunywa inzoga wavuga ngo bajye bazigutera mumitsi ntacyo bitwaye byaba ari ubupfapfa pe! niyo mpamvu twumvira Imana Yehova mubijyanye nuburyo ubwo aribwo bwose bwo gukoresha amaraso gusa abantu suko babyemera kuko iby'Imana isi ntagaciro ibiha iyo ntanyungu direct ibibonamo mubyihanganire . ikindi mutazi nuko burya abantu basobanukiwe batajya bemera guterwa amaraso kuko hari uburyo busimbura ibyo biryo by'amaraso bwongerera umuntu taux ya hb vuba. Twubaha Imana kurusha abantu niyo twapfa Yehova afite ubushobozi n.ubushake bwo kuzatuzura




 
by Kimndof Posted 2011-06-14 05:25:56

Abo babyanga baratubeshya umwe muribo yarwarije umwana Chuk yari yarumye kubera umutima bayamuteye yarakize this is wast mind set




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com