Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Igihugu cya Israel cyigaruriye Uburasirazuba bwa Yeluzalemu(Tariki 28 Kamena mu mateka)


posted on Jun , 28 2011 at 07H 12min 10 sec viewed 5079 times



Tariki 28 Kamena ni umunsi w’179 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 186 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1635: Igihugu cya Guadeloupe cyatangiye gukolonizwa n’Abafaransa.

1635: Mu Bwongereza habaye umuhango wo kwambika ikamba Umwamikazi Victoria.

1881: Hagati ya Austria na Serbia, mu buryo bw’ibanga hashyizwe umukono ku masezerano y'ubufatanye.

1882: Hashyizwe umukono ku masezerano hagati y’igihugu cy’u Bwongereza n’u Bufaransa yemeza ishyirwaho ry’imbibi hagati ya Guinea Conakry na Sierra Leone.

Igihugu cya Guinea cyakolonijwe n’u Bufaransa mu gihe Sierra Leone yo yakolonijwe n’Abongereza.

1895: El Salvador, Honduras na Nicaragua byishyize hamwe bikora icyitwa Repubulika y’Amerika yo hagati.

1919: Mu gihugu cy’u Bufaransa, mu Mujyi wa Paris hashyizwe umukono ku masezerano yiswe aya Versailles yo gusoza intambara ya mbere y’isi yose hagati y’ibihugu by’u Bubiligi, u Bwongereza, u Butaliyani, u Bufaransa, na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’u Budage na Austria-Hungary byari bifatanyije.

1940: Romania yazibukiye Akarere ka Bessarabia (muri ibi bihe ni muri Repubulika ya Moldova) ikegurira Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.

1942: Abanazi bo mu Budage batangiye ingamba zo mu gihe cy’Icyi zo kurwanya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, ingabo z’Abanazi zakoresheje izina ry’ibanga (code) rya Case Blue.

1950: Umujyi wa Seoul mu gihugu cya Koreya y’Epfo wafashwe bugwate n’ingabo za Koreya ya Ruguru.

1950: Igihugu cya Israel cyigaruriye Uburasirazuba bwa Yeruzalemu.

1981: I Tehran haturikiye igisasu cyo mu bwoko bwa bombe gihitana abantu 73 bo mu ishyaka rya Islamic Republic Party.

2005: Mu ntambara ya Afghanistan abantu batatu bo mu mutwe w’inzobere wa USA uzwi nka U.S. Navy SEALs batakarije ubuzima mu gitero cyiswe Operation Red Wing; si aba gusa kuko abandi 16 b’inzobere mu bikorwa bya gisirikare baguye muri iki gikorwa mu Ntara ya Kunar.

2006: Repubulika ya Montenegro yinjiye mu mubare w’ibihugu biri mu muryango w’Abibumbye.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1883: Pierre Laval wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa.

1938: Leon Panetta wabaye umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika CIA (Central Intelligence Agency).

1957: Georgi Parvanov, wabaye Perezida wa Bulgaria.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1836: James Madison, wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1913: Manoel Ferraz de Campos Salles, Perezida wa Brazil.

SHIKAMA Dioscore
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Igihugu cya israel cyigaruriye uburasirazuba bwa yeluzalemu(tariki 28 kamena mu mateka)
 
Ubwo air france itwaye abayahudi yafatirwaga bugwate i entebbe (tariki 27 kamena mu mateka)
 
Ubwo kiliziya gatolika yagiraga aba papa babiri (tariki 26 kamena mu mateka)
 
Ubwo papa cornelius yicwaga aciwe umutwe (tariki 25 kamena mu mateka)
 
Ubwo indirimbo o canada yaririmbwaga bwa mbere(tariki 24 kamena mu mateka)
 
Ubwo igihangange zinedine zidane yavukaga (tariki 23 kamena mu mateka)
 
U budage bwigaruriye leta zunze ubumwe z’abasoviyete (tariki 22 kamena mu mateka)
 
Ubwo umunyurabwenge (philosophe) jean-paul sartre yavukaga (tariki 21 kamena mu mateka)
 
Ubwo hatangizwaga umurongo wa telefoni itukura hagati y'amerika n'abasoviyete (tariki 20 kamena mu mateka)
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by ruhaya Posted 2011-06-27 23:47:11

mu bufaransa se basinye guhagarija ghntambara itaraba




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com