U Buyapani: Lady Gaga arakekwaho kurya ku mafaranga yo gufasha abasizwe iheruheru n’umutingito
posted on Jun , 28 2011 at 15H 53min 22 sec viewed 6134 times
Ku itariki 11 Werurwe 2011, umutingito ukaze wibasiye u Buyapani, umuhanzikazi Lady Gaga yahise atangiza igikorwa cyo gufasha basizwe iherugeru nawo, aho yagurishaga udukomo(bracelets) twaditseho amagambo agira ati: «Turi gusengera u Buyapani» ku madorali atanu y’Amerika(5$).
Byari biteganyijwe ko amafaranga yose azava muri utu dukomo azajya gufasha abasizwe iheruheru n’umutingito, gusa bamwe mu biro by’abunganizi mu mategeko bo muri Amerika barakeka ko aya mafaranga ataba yaragiye koko gufasha abo Bayapani nk’uko byari biteganyijwe.
Aba bunganizi mu mategeko bahise bashyiraho igikorwa bise Class Action kigamije gukurikirana Lady Gaga, basobanuye impungenge zabo bagira bati: «Turashimira Lady Gaga igikorwa cy’urukundo yatangije, ariko turashaka kumenya neza niba koko amafaranga yose yavuyemo yaba yarashyizwe mu bikorwa byo gufasha abasizwe iheruheru n’umutingito mu Buyapani».
Nk’uko RadarOnline yabitangaje, Lady Gaga yagurishije agakomo kamwe ku madorali y’Amerika atanu(5$), aho yongeragaho andi madorali y’Amerika 3,99 y’ubwikorezi ndetse n’andi 0,60 y’umusoro.
Aba bunganizi mu mategeko bavuga ko Lady Gaga atigeze na rimwe ashaka kugaragaza amafaranga atanga mu Buyapani uko agurishije ibyo bicuruzwa.
Ishimwe Samuel
|