Ngoma: Gutanga ubupasitori byasabye inama y 'umutekano
posted on Sep , 03 2010 at 12H 52min 04 sec viewed 3373 times
Nyuma yuko abatemera Ubuyobozi bw’Itorero ry’Imana ry’Isezerano Rishya mu Rwanda (Eglise de Dieu du Nouveau Testament au Rwanda) bari bayobowe na Pasitori Nsengimana Augustin bashatse kuburizamo igikorwa cyo gutanga Ubupasitori cyari giteganyijwe kubera mu Murenge wa Remera ho mu Karere ka Ngoma ku wa gatandatu, tariki ya 21 kanama, inama yahuje aba bari bashyamiranye kimwe n’inzego z’Umutekano yari iyobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Remera yafashe umwanzuro ko uyu muhango waba abafite ibibazo bakaziyambaza inkiko kimwe n’Inteko Rusange y’Itorero ryabo.
Uyu mwanzuro wo gutanga ubu bupasitori wagezweho nyuma y’impaka ndende kuko buri ruhande rwagaragazaga impamvu zarwo ari nako rukurura rwishyira. Ku ruhande rwa Pasitori Nsengimana Augustin, ngo ubu Bupasitori bwari bugiye gutangwa n’Umuntu utabifitiye uburenganzira ari we muvugizi w’iri Torero Bishop Ephrem Nyilinkindi kuko ngo yakatiwe n’Inkiko.
Pasitori Nsengimana yakomeje atangariza Imvaho Nshya ko uyu Bishop Nyilinkindi Ephrem yakatiwe n’Urukiko rwa Gasabo ngo rwamukatiye imyaka itanu, iki gihano kikaba cyarashimangiwe n’Urukiko rwa Repubulika rwa Kigali.
Gutanga Ubupasitori rero ngo ni uburyo bwo gushyiraho inzego z’ubuyobozi zizamufasha guhishira ibyaha bye birimo no kugurisha Insengero n’Imitungo yazo nkuko Pasitori Nsengimana Augustin yakomeje abivuga. Pasitori Nsengimana yagize ati: “Ibi bibazo byose twabyandikiye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kugira ngo idufashe none dore barashaka gutanguranwa ngo bashyireho abapasitori bashya bitarakemurwa!”
Ibi kandi byanashimangiwe na Rwamunyana Etienne watangarije Imvaho Nshya ko ari Umujyanama muri iri Torero nubwo ubuyobozi bwaryo bwo buvuga ko bwamuhagaritse. Rwamukwaya Etienne yavuze ko Bishop Ephrem Nyilinkindi yagiye aharanira inyungu ze ariyo mpamvu nta bikorwa by’Iterambere bagira. “ Nk’ubu nta bikorwa by’Iterambere Itorero ryacu rigira nk’amashuri.
Urebye Insengero zacu wakumirwa kuko hari n’aho zenda guhirima. Ibyo byose nibyo bituma dusaba ko Bishop Nyirinkwaya Ephrem yafatirwa ibihano”, Rwamukwaya Ephrem nibyo yakomeje atangariza Imvaho Nshya. Ku ruhande rwe ariko, Bishop Nyilinkindi Ephrem avuga ko aba bagabo bahagaritswe ku mirimo y’Itorero kubera amacakubiri bashakaga kurizanamo. Naho ku kibazo cyo kudindira kw’Ibikorwa by’Iterambere ngo byagiye biterwa n’uyu Pasitori Nsengimana Augustin wahoze ayobora Itorero EDNTR, Ururembo rwa Kibungo wanagiye yanga ko himikwa abapasitori kandi ari bwo buryo bwo kwagura Itorero. Bishop Nyilinkindi Ephrem yagize ati “Uyu Pasitori Nsengimana niwe wabatizaga abo ashaka abo adashaka akabihorera bikadindiza umurimo w’Imana. Ku bikorwa by’iterambere byo wagira ngo hari icyo bapfa kuko kuri we yumva Itorero ryanasengera mu Rusengero rw’Ibyatsi”.
Inama yafashe umwanzuro wo kureka ubupasitori bugatangwa
Ibi bibazo byombi aribyo kurigisa umutungo w’Itorero no kugurisha zimwe mu Nsengero hamwe no kuba Bishop Nyilinkindi yarakatiwe n’Inkiko ngo nta bubasha afite bwo gutanga Ubupasitori nibyo iyi nama yafatiye umwanzuro wo kugana inkiko ku bafite ibibazo, ariko imihango igakomeza nkuko Kazadi Charles uyobora uyu Murenge wa Remera yabitangarije Imvaho Nshya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera yagize ati: “Itorero EDNTR ryanyuze mu nzira zemewe n’amategeko uyu muhango ukaba uzwi n’Akarere kimwe n’Intara kuko bandikiwe babimenyeshwa. Byongeye kandi, abarega Bishop Nyilinkindi bivugiye ko asanzwe anayobora Ibiterane kimwe n’Indi mirimo y’iri Torero i Kigali babibona kandi ntibabivuge none bakaba baje kubivugira inaha”. Inama yafashe umwanzuro rero wo kureka uyu Muhango wo gutanga ubupasitori ukaba, gusa isaba ko imitungo y’Itorero yaba yenda kugurishwa byaba bihagaze kugira ngo Inteko rusange y’iri Torero izabanze iterane inakemure n’ibindi bibazo biririmo.
Ku bijyanye n’ibyaha Bishop Nyilinkindi yaba yarakoreye Itorero, iyi Nteko ngo niyo yazafata umwanzuro ishatse urimo no kuba yamushyikiriza inkiko nk’uko Kazadi Charles yakomeje abitangariza Imvaho Nshya.
Ubupasitori bwaje guhabwa abantu 8 barimo umugore umwe, iyi ngo akaba ari Intambwe iri Torero riteye kuko muri aka gace uyu ari we mugore wa mbere wahawe Ubupasitori muri iri Torero. Mbere rero hakiyobora Pasitori Nsengimana Augustin ngo yari yaraciye ko umugore yakora Umurimo w’Imana nkuko Bishop Nyilinkindi Ephrem yabidutangarije ubwo yari amaze kubaramburaho ibiganza. Ku ruhande rw’abatavuga rumwe na Bishop Nyilinkindi Ephrem ariko, bo bavuga ko uku kwimika bwangu abapasitori ari ugusimbuzwa abirukanwa agashyiramo abazamuvugira mu Nteko rusange y’Itorero, mu gihe ariko we avuga ko ari ukugira ngo umurimo w’Imana ugende neza, bikaba bisaba ko inteko rusange y’iri Torero iterana dore ko ari nayo ifite urufunguzo rw’ibi bibazo byose bivugwa muri iri Torero.
Ni inkuru ya Imvaho Nshya nimero 2023 yo kuva tariki 02 Nzeli kugera tariki 05 Nzeli 2010
Yanditswe na Nkundineza Lambert
|