Afurika y’Epfo iri gukora itegeko rigenga abanya Zimbabwe badafite uburenganzira bwo kuba muri icyo gihugu
posted on Sep , 03 2010 at 10H 21min 33 sec viewed 1366 times
Guverinoma y’Afurika y’Epfo ivuga ko igiye gushyira hanze itegeko ryihariye rigenga abaturage ba Zimbabwe basuhukiye muri Afurika y’Epfo, bitewe n’ikibazo cy’Ubukungu buri hasi, ndetse n’ihohoterwa rishingiye kuri Politiki. N’ubwo iki cyemezo cyafashwe abanya Zimbabwe, baracyacyurwa ku ngufu.
Umuvugizi wa Leta y’Afurika y’Epfo, Themba Maseko, yabwiye televisiyo CNN, ko igihugu cye kiri mu gikorwa cyo kwirukana abanya Zimbabwe kizarangirana na tariki ya 31 Ukuboza, uyu mwaka. Ibi bizaza gusoza igikorwa cyatangiye muri Mata 2009, cyemereraga abanya Zimbabwe ko baguma muri Afurika y’Epfo, badafite urwandiko rw’inzira ndetse nta na visas bafite.
Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu muri Zimbabwe na Afurika y’Epfo, yanenze kiriya cyemezo ku wa Gatatu, cyo kuba abaturage birukanwa. Ndetse ko ari imwe mu ntwaro yo gusubiza inyuma Demokarasi muri Zimbabwe, yari imaze guterwa.
Maseko, yavuze ko ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi, bemeranije kuri iki gikorwa cyo gucyura abanya Zimbabwe, baba bitemewe n’amategeko muri Afurika y’Epfo. Ariko n’ubwo bimeze gutyo ngo Leta ya Zimbabwe, yiteguye guha impapuro abanya Zimbabwe, baba muri Afurika y’Epfo, ngo ntibyakozwe mbere, kuko Zimbabwe yari itaragira ubushobozi bwo gukora izo mpapuro, bitewe n’ihungabana ry’Ubukungu.
MIGISHA Magnifique
|