Minisitiri w'Intebe Bernard Makuza ari mu gihugu cya Guinee Equatoriale aho agiye kwitabira inama ya 17 ya Afurika Yunze Ubumwe (AU) ihuza abakuru b'ibihugu na za guverinoma. Muri iyi nama baziga ku kongerera ubushobozi urubyiruko hagamijwe iterambere rirambye ku mugabane w’Afurika.
Mbere yuko imirimo y'iyi nama itangira, abakuru b'ibihugu na za guverinoma bahuriye mu nama ya 25 y'umuryango w'ubufatanye bugamije iterambere ry’Afurika NEPAD.
Akigera ku kibuga cy'indege cya Malabo, Minisitiri w'intebe yakiriwe na mugenzi we wa Guinee Equitoriale Ignacio Milam ndetse n'uhagarariye u Rwanda muri Ethiopia Ambasaderi Nsengimana Joseph.
Uyu muryango urimo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi umaze ushinzwe. Abakuru b'ibihugu na za guverinoma baganiriye ku ngingo y'uburyo hakusanywa inkunga iturutse imbere muri Afurika kugira ngo yunganire ishyirwa mu bikorwa rya gahunda n'imishinga bya NEPAD.
Abakuru b'ibihugu na za guverinoma bagaragarijwe intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za NEPAD zijyanye n'iterambere mu rwego rw'ubuhinzi n'ibikorwa remezo.
Inama ya 17 y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma ya Afurika Yunze Ubumwe izatangira ku munsi w'ejo, ifite insanganyamatsiko igira iti: Kongerera ubushobozi urubyiruko hagamijwe iterambere rirambye, (Accelerating Youth Empowerment for Sustainable Development).
Abakuru b'ibihugu na za guverinoma bazarebera hamwe ibibazo byugarije urubyiruko rwa Afurika ndetse n'uburyo hashyirwaho izindi gahunda zunganira izihari kugira ngo urubyiruko rurusheho kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry'umugabane wa Afurika.
Mbere yuko inama isoza imirimo yayo, biteganijwe ko abakuru b'ibihugu na za guverinoma bazemeza imyanzuro yafatiwe mu nama ya 19 ihuza aba Minisitiri ba Afurika bashinzwe iby'ububanyi n'amahanga.
Abakuru b'ibihugu na za guverinoma bagomba no kwemeza igihugu kizakira inama itaha ya 18 ya Afurika Yunze Ubumwe n'itariki izaberaho.
Ubusanzwe inama y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma ya Afurika Yunze Ubumwe yakundaga kubera mu gihugu cya Ethiopia ari naho hari icyicaro gikuru cy'uyu muryango. Uyu mwaka siko bimeze kuko irabera muri Guinee Equatoriale bitewe nuko Perezida w'iki gihugu Teodoro Obiang Nguema ari we uyoboye Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe.
Iyi nama y'iminsi ibiri izibanda ku kongerera ubushobozi urubyiruko hagamijwe iterambere rirambye.
Mu mashusho
Milam Ignacio, Minisitiri w'intebe wa Equatorial Guinea aha ikaze Makuza
Minisitiri w'intebe ahabwa indabyo akigera ku kibuga cy'indege
Makuza aganira n'abanyamakuru nyuma y'inama ya NEPAD
Joseph Nsengimana, Ambasaderi w'u Rwanda muri Ethiopia, Minisitiri Mushikiwabo baganira na Makuza
Foto: Timothy Kisambira
Inkuru dukesha ORINFOR