Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Uwo ariwe wese uzaza kuyobora FARG adasobanutse ntazahamara kabiri - Barikana


posted on Sep , 03 2010 at 18H 15min 33 sec viewed 11137 times



Kuri uyu wa gatanu ku cyicaro cy’ikigega cya leta kigenewe gutera inkunga abacitse ko icumu batishoboye (FARG) habereye ikiganiro n’Abanyamakuru.

Muri icyo kiganiro cyari cyitabiriwe n’abayobozi b’agateganyo ba FARG, Abafatanyabikorwa bayo hamwe n’abahagarariye abagenerwabikorwa. Icyari kigamijwe kwari ukwerekana uko ishusho rusange y’ibikorwa FARG imaze kugera ho kugeza ku wa 31 Kanama uyu mwaka.

Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa FARG Bwana Ruberangeyo Théophile yabanje kwerekana uko ikigega gihagaze kugeza ubu, aho ubu umubare w’abanyeshuri bafashwa n’ikigega ugera kuri 40,963 bari mu mashuri yisumbuye ndetse na kaminuza. Abubakiwe amazu ni 34,604, mu gihe abasigaye kubakirwa ari 3,489. Abakenewe gusanirwa ni 12,908, abagurishije amazu ni 876, abubakiwe batabikwiye ni 144, abubakiwe amazu abiri ni 126, abafite uburwayi bunyuranye ni 17,011, naho abakeneye inkunga y’ingoboka ni 23,830. Hari kandi abasabye inkunga y’imishinga itanga inyungu, abemerewe inkunga, abahawe inkunga, abahawe inka ndetse n’abubakiwe ibiraro.

Mu nzitizi zagaragajwe hakaba hari umubare w’abagenerwabikorwa uhindagurika, abashaka gufashwa batabikwiye, amikoro ya leta adahagije, Structure ya FARG itanoze, ndetse n’imikorere y’ikigega n’inzego z’ibanze itaranoga neza.

Nyamara n’ubwo izo mpungenge zose zihari kuri ubu hari gahunda icyo kigega cyihaye mu rwego rwo kurushaho gukemura ibyo bibazo. Muri gahunda y’uburezi harimo kwishyura ibirarane mu mashuri yisumbuye na za kaminuza, gutangaza lisiti y’abanyeshuri bazarihirwa umwaka utaha wa 2011, ndetse no gutanga umwirondoro ntakuka wabo. Hari kandi gahunda yo kunoza itangwa ry’amacumbi ndetse n’uko yubakwa, kunoza database y’amacumbi no gutuma uturere tuyikoresha, ndetse no gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe na komisiyo y’igenzura ry’amacumbi.

Muri gahunda y’ubuvuzi harimo gutegura uko imisanzu ya mutuelle izatangwa no gushyiraho gahunda yo kuvura abafite indwara zihariye. Muri gahunda y’imishinga hari ugukurikirana imikoreshereze y’inkunga ndetse no kureba niba inkunga ihabwa abayikwiye koko.

Mu bibazo abanyamakuru bibanzeho hari uburyo abayobozi ba FARG bahindagurika buri gihe, dore ko kuva ikigega cyajyaho kimaze kuyoborwa n’abayobozi bagera kuri batandatu mu myaka 12 gusa. Kuri icyo kibazo umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu Bwana Eugène Barikana akaba yasobanuye birambuye ko guhindagurika kw’Abayobozi biterwa no kutubahiriza inshingano, bityo rero umuyobozi utubahiriza inshingano akaba agomba kuva kuri uwo mwanya kugirango hashakwe umurusha umusaruro. Yavuze ko abayobozi bavuyeho mu minsi ishize ari ukubera ko batubahirije inshingano kandi hakaba hari harimo ikibazo cyo kudakorana neza n’abafatanyabikorwa ndetse n’abagenerwabikorwa, ibyo byose bigatera ibibazo akaba ariyo mpamvu MINALOC yahisemo gushyiraho komite nyobozi y’abateganyo igomba gushakira umuti ibisubizo by’ibibazo byabaye akarande muri icyo kigega.

Muri icyo kiganiro kandi hibanzwe no ku mibereho y’abacitse ku icumu ndetse hagaragazwa n’ibindi bibazo byinshi by'ibanze ku banyeshuri barihirwa n’ikigega, uburyo babayeho ndetse n’abacitse ku icumu rya jenoside batishoboye. Abafatanyabikorwa ba FARG nabo bakaba bagiriye abayobozi bashya ba FARG inama z’uko barushako kubahiriza inshingano zabo ndetse no gukorera hamwe.

Twabamenyesha ko ikigega FARG cyashyizweho n’itegeko no 02/98 ryo kuwa 22/01/1998, ryaje kuvugururwa. Intego y’iki kigega akaba ari ugufasha no gutera inkunga abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi batishoboye.

Inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 29 Mutarama uyu mwaka nibwo yashyizeho Ildéphonse Niyonsenga ku buyobozi bwa FARG, akaba yaraje guhagarikwa ku itariki ya 25/08/2010. Uretse umunyamabanga nshingwabikorwa, hanahagaritswe n’abandi babiri bari mu myanya by’agateganyo; abo ni uwari ushinzwe imari n’ubutegetsi, n’uwari ushinzwe gahunda muri FARG. Abo bayobozi ba FARG bahagaritswe nyuma y’aho hari hamaze iminsi hagaragara ibibazo by’abanyeshuri birukanywe ku mashuri yabo nyuma yo kutisanga ku rutonde rw’abagombaga kurihirwa na FARG.

image

Abakozi ba FARG, abanyamakuru n'abandi bitabiriye ari benshi

image

Komite nshya ya FARG na bwana Barikana (ubanza ibumoso)

image

Komite nshya ya FARG

image

Umuyobozi mukuru Théophile n'ushinzwe imari David bati “mu mezi atatu tugomba kwerekana impinduka”

MUHIRWA Olivier/Igihe.com
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by twagiradavid Posted 2010-10-14 03:42:41

Ntitwishimiye uburyo bourse ikomeje gutinda, kuko imyenda twafashe imaze kuturenga ndetse naho ducumbitse muri stage batangiye kutwishyuza.




 
by brazza42 Posted 2010-09-06 13:44:17

nge sindi minister ariko nuva umuntu usobanutse ari ushyira mugaciro agakora inshinganoze uko bigomba adashyize imbere igifucyegusa




 
by Unknown Posted 2010-09-05 12:58:16

mwese murapfa ubusa mureke abirira birire




 
by doyou.do749 Posted 2010-09-05 01:07:25

Niba Structure ya FARG itanoze, murarushywa n 'iki? Imikorere myiza igomba gutangirira kuri structure nziza. Uwashyizeho iyo structure niwe uzambya FARG kuko niwe uyifitemo inyungu zose kimwe n 'uhawe kuyiyobora. Iyo amayeri yabo agaragaye, nibwo amuhindura, ngo twibwire ko ari umuyobozi mwiza!! Dusabye ufite FARG mu nshingano ze kudakomeza gukina uriya mukino ku Mfubyi za Genocide. Imana izabakubaza.




 
by Unknown Posted 2010-09-04 14:41:48

FARG NI MUYIHE RRA IYIYOBORE DORE KO ARI NI IKIGO GIFITE UBUSHOBOZI NAHO UBUNDI MURAVOMERA MU RUTETE

NDEMERANYWA NA Mme KAYITESI Anne KUKO WA MUGANI MURATOKORA BYERI N 'AGATI RWOSE

ARIKO SE ABACIKACUMU MUBAFATA GUTE KOKO NJYE MBIBONA UKUNDI

ABAVUYE TANZANIYA BARUBAKIWE INZU NZIZA Z 'AMATEGURA BO BAKOMOKA KWA NDE KUKI MUSUMBANYA ABANYARWANDA BAMAZE IGIHE GITO GUSA IBIBAZO BIRUMVIKANA ABANDI BAMAZE IMYAKA 16 AHAAA NI NYAGASANI GUSA KANDI MWE BIREBA AZABAHANA YIHANUKIRIYE NJYE NDABIBONA BIRAJE VUBA CYANE




 
by Unknown Posted 2010-09-04 12:03:24

Aho, nababwira iki. Ngo uwavutse kumuhutu numututsi si imfubyi ntakenewe gufashwa. Aha wumve nkome.




 
by amigo Posted 2010-09-04 07:10:48

Gusobanuka ni uguki?!




 
by hahirw Posted 2010-09-04 06:31:45

kuki mutagaragaza ibitekerezo bya buri wese?
noneho ntitukirirwe tubandikira?
mwisubireho kuko dukeneye kwerekana uko ibibazo biteye mu gihugu.




 
by kalib Posted 2010-09-04 06:18:03

ahaaa! mwumve mvuge.
nibe nabandi bafite ababavugira.naho abanjye bo basigaye i congo




 
by fccgood Posted 2010-09-04 05:47:56

UKURI KWAMENYEKANYE RWOSE UMUYOBOZI WA FARG WARURIHO YABYEREKA NYE !!! EH EH KO ABAYOBOZI BACU BO HEJURU BISHE FARG KOKO PEREZIDA YABIKEMUYE MUMUBWIRE




 
by kadidy81 Posted 2010-09-04 05:05:15

smiley customer care irakenewe kuri bamwe mu bakozi ba Farg surtout abahura n 'abagenerwabikorwa babagana, cyaneko hari nababa ariho bizeye kubonera affection batigeze bahabwa , nyamara uko bakirwa bihabanye cyane n 'uko bo babikekaga, ahaaaa ..... mfubyi mwe nimumenye kurenzaho kuko ntawakunganira abawe.(Intimba y 'Intore Ntiyibuza Umudiho.)




 
by kdidy81 Posted 2010-09-04 04:55:01

byo simbihakana ko abakozi ba Farg bavuga nabi gusa bajye bamenya ko bahura n 'abantu bagize ibibazo niyo utakemura ibibazo bye ugerageze umusubizanye ineza donc umuhumuriza.

icyakora FARG igerageze yihutishe ibya amaticket ya 'abanyeshuri kubera ko abana baheranganiye kandi tutiyabagije ko bamwe mu bana baba muri za famille batapfa kubabwira ko batarabona amafaranga ngo famille zi byemere ,so abo bayobozi bakore ibishoboka kugira ibyo bibazo bikemuke




 
by idiruce Posted 2010-09-04 03:27:56

havuzwe abadasobanutse wasigara BARIKA ?




 
by ukurintiguhera Posted 2010-09-03 22:03:40

umuntu udasobanutse ni umeze ute? munsobanurire!!




 
by Unknown Posted 2010-09-03 15:51:28

IGIHE.COM, ntimunyonge igitekerezo cyange, dore ko muzirana n 'uvugisha ukuri, mugatuma abahora batubeshya bibwira ko tutabibona.

Ndavuga kuri FARG
Niba umuntu amennye uburozi mu kibindi cy 'inzoga, yimene yose, wivua ngo uradaha aho uburozi bwaguye, kuko n 'indi iba yangiritse. Ni ukuvuga ko igihe bazajya bahagarika abayobozi bakuru gusa bagasiga abatekinisiye babaye Imana muri FARG hamwe na ba bagore birirwa bakorana LISTE agasuzuguro kenshi (Ndabyibuka hari uwigeze kumbwira ngo yankur akuri LISTE kuri iyi si nkabura umuntu n 'umwe uyinsubizaho)

Ubwo se mwe muravuga iki? Ibi bakoze ni nka byabindi isazi igwa muri BYERI,umuntu akayikuzamo KILIDA agkomeza akinywera mikorobe.

Abayobozi bakuru barasinya gusa, byose byicwa na bariya mubona mu biro, na ba bandi bitwa ko bakorera mu nzego zo hasi. Niba batabakubuye biose bose bose, niyo batanga imyaka 100 ntabwo ikibazo kizakemuka

Jye narumiwe.

Mme KAYITESI Anne




 
by peterjohn1 Posted 2010-09-03 15:47:44

Ese mu Rwanda nagirango mbaze harya hari ikigega cyaba kiriho kigoboka izindi mfubyi n 'abapfakazi ziri mugihugu niba abturage bareshya imbere y 'itegeko? ubwo leta niba ari uyu ubumwe bw 'abanyarwanda yazabitekerezaho nah 'ubundi bitabaye ibyo byaba ari ivangura kandi nkuko mubizi abanyarwanda kuva muri 1990 batakaje ababo kugeza uyu munsi. murakoze mugerageze murengere abababaye kuko bitabaye ibyo kwaba ari ugucura rébellion muburyo buziguye. murakoze




 
by lennyka2001 Posted 2010-09-03 14:15:02

Ntabwo nemeranywa na JANGO...kereka niba hari icyo upfa nabantu bo muri education ariko njye nziko batikoresha..bafite ababayobora,bafite amabwiriza bahabwa nibyo amategeko abemerera...ndumva nta services bakwima uyemerewe n,amategeko ngo muri education bayikwime bicire aho!!Kereka utazi uburenganzira bwawe...kuko hari ababakuriye,...CIAOOOO




 
by munarmand Posted 2010-09-03 12:23:43

KUKI MUDATEKEREZA ABANYESHURI BABAHO IYO BOURSE MWAYIZANYE
MUZAZE ULK MWIREBERE




 
by jango Posted 2010-09-03 11:15:21

erega ikibazo aho kiri nuko batirukana abakozi bose bakirukaba ba DG nabamwungirije,bajye babakubura bose,bazane abandi bashya. Ndabivuga nshingiye ku mpamvu zikuriki:
1. Akazi kicwa nabakozi bo hasi cyane cyane abo muri education bagize FARG akarima kabo.
2. Abakozi bo muri ict nabo babigiramo uruhare kugirango badindize itangwa ryamafranga,maze bagakura abantu muri database kugirango babone uko basubira kuri terrain, kuko bivugwa ko uvuye kuri terrain ahita yibikaho ivatiri,kubera amafrw aba arimo.

Nshingiye kuribyo byose nibindi ntavuze bashyireho abantu bashya gusa!




 
by n_amayobera Posted 2010-09-03 11:12:20

Umuntu usobanutse ni muntu ki? Ni aho ubutaha.




 
by Unknown Posted 2010-09-03 10:25:44

smiley Bwana Minister Ni iki wita kuba asobanutse;Ni umurescape!!Ko aribo bayimaze Ni umusirikare wenda da!Bose ni inda nini n 'umrengwe twe twarapfanye agahinda.Muravumwa wa muvumo.




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com