Ban Ki-Moon arasaba u Rwanda kudakura ingabo zarwo mu ntara ya Darfur
posted on Sep , 03 2010 at 14H 01min 48 sec viewed 23545 times
Kuri uyu wa Kane Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Ki-Moon yasabye u Rwanda kudakura ingabo zarwo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudan, cyane cyane mu ntara ya Darfur, ngo kuko zifite uruhare rugaragara mu kuzana amahoro mu karere kose.
Amakuru dukesha AFP avuga ko ubwo yaganiraga n’abanyamakuru i Vienne muri Autriche, Bwana Ban yagize ati “Nizeye ko ingabo z’u Rwanda zizakomeza kugira uruhare mu mahoro n’umutekano w’akarere(…)Amahoro muri Darfur no muri Sudan afite ingaruka ku mahoro mu Karere kose.”
Twabibutsa ko kuri uyu wa kabiri umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Jill Rutaremara yari yatangaje ko ingabo z’u Rwanda ziteguye kuva i Darfur igihe cyose zizaba zibitegetswe n’inzego zibishinzwe mu gihugu. Ni nyuma y’aho akanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu ka Loni gakoreye icyegeranyo kivuga ko ingabo z’u Rwanda zakoze ibyaha by’intambara n’ibya Jenoside ku mpunzi zari zahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi Congo nyuma ya 1994, cyane cyane mu myaka ya 1996 na 1997.
Iyo raporo yageze mu binyamakuru mbere y’uko isohoka, ihita iterwa utwatsi na guverinoma y’u Rwanda.
Abayobozi ba Uganda n’aba Congo nabo barayigaye. Minisitiri wa Uganda ushinzwe itangazamakuru Kabakumba Masiko yavugiye kuri Contact FM ko Loni yananiwe gikemura ibibazo bya Congo, ngo none ikaba itangiye gutunga agatoki. Mugenzi we wa Congo Lambert Mende we yavuze ko iyo atari raporo, ari impapuro zanditswe n’abanyamakuru.
Iyo raporo yagombaga gusohoka kuwa gatatu tariki 1/9/2010, ariko uyobora ako kanama Navi Pillay yatangaje ko izasohoka tariki 1/10/2010 abo bireba bose bamaze kugira icyo bayivugaho.
Foto: LeFigaro</bold>
<bold>Kayonga J.
|