Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Ibihugu bivugwa muri Raporo ya ONU muri RDC, byahawe ukwezi ko kuyitangaho ibitekerezo n 'ibyifuzo


posted on Sep , 03 2010 at 10H 09min 00 sec viewed 21721 times



Nyuma y'aho u Rwanda rugaragarije icyifuzo cyarwo cy'uko Raporo irushinja ubwicanyi, ibyaha by'intambara na Jenoside mu ntambara yaberaga muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Burenganzuira bwa Muntu riratangaza ko itangazwa ry'iyi Raporo ryigijweho ukwezi kose.

Ibi byakozwe kugira ngo ibihugu birebwa nayo bibanze bigire icyo bimenyeshwa ku biyikubiyemo, bitangeho ibitekerezo n'ibyifuzo. Nyuma yo kubikusanya, bizasuzumwa n'inzobere za LONI, habone gufatwa umwanzuro wa nyuma, Raporo ishyirwe ahagaragara.

Nk'uko Madamu Navi Pillay, Komiseri Mukuru w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu yabitangarije Associated Press, nta kabuza Raporo izashyirwa ahagaragara kuwa 01 Ukwakira uyu mwaka, ariko impande zose zirasabwa kuba zayitanzeho ibitekerezo muri iki gihe cy'inyongera.

Mu cyumweru gishize nibwo iyi Raporo yatangiye kuvugwaho byinshi mu bitangazamakuru byo hirya no hino ku isi,nyuma y'aho Ikinyamakuru Le Monde cyandikirwa mu Bufaransa gitangaje bimwe mu bikubiye mu mbanzirizamushinga yayo. Raporo ubwayo igizwe n'impapuro 530 hatabariwemo imigereka, zishobora kongerwa cyangwa zikagabanywa nyuma yo gutangwaho ibitekerezo n'ibihugu byose birebwa n'intambara mu yahoze ari Zaire. Bimwe mu byaha ndengakamere bivugwa muri iki cyegeranyo ni ubusahuzi, iyicarubozo, gusambanya abagore ku gahato, ubwicanyi na Jenoside.

Leta y'u Rwanda ntiyishimiye na gato itangazwa rya bimwe mu bikubiye muri iyi Raporo, bigeza n'ubwo ifata umwanzuro wo gukura Ingabo zayo mu butumwa bw'amahoro mu gihugu cya Sudani iyo Umuryango w'Abibumbye werura ugashyira iyi Raporo ku mugaragaro mu izina ryawo.

Umunsi umwe nyuma y'aho u Rwanda rutangarije icyo cyifuzo, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu rifite icyicaro i Geneva mu Busuwisi ryahisemo gusubikwa itangazwa ryayo, riyohereza i New York ku cyicaro gikuru cya ONU, ari naho uyu mwanzuro wo ko kongeraho ukwezi mbere yo kuyitangaza waje uturutse

Hejuru ku ifoto:

Madamu Navi Pillay, Komiseri Mukuru w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu

NTWALI John Williams
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page:1 | | 2|
AuthorsComments
Page:1 | | 2|
by Unknown Posted 2010-09-08 03:40:27

Banyarwanda Bavandimwe, mwacishije make tukabana tukiyubakira igihugu? Hari ibyiza mwabonye mu nzangano? Kubwanjye iriya raporo ni ikimwaro cya ONU. Kuko ibyo byose ivuga byabaye irebera kandi yashoboraga kubihagarika. Kuvuga ngo RPF yakoze Jenocide muri Congo byo ni ikinyoma uti kuki? Muri chart ishyiraho Komisiyo yo kurwanya Jenocide muri ONU harimo ibintu bigomba kurebwa mbere yo kwemeza ko ubwicanyi ubu nubu ari Jenocide. Muri byo harimo INTENTION. RPF ntiyigeze igira intention yo kumara abahutu kuko wa mugani iyo biba ibyo ntiyari kwirirwa ijya Congo yari guhera kkabari mu gihugu. Ndumva rero mwareka tugashyirahamwe tukareka kwifatanya n 'abishakira amasoko y 'intwaro n 'ibiraka byo kuza mu miryango ngo itabara. Kagame mushatse mwajya mumushimira kuko ibintu abahutu bari basize bakoze nuwari kubica kiriya gihe numva atari kuba aciye inka amabere, ariko Kagame yarabashyigashyiye na n 'ubu ariko murimo muramubabaza kuko aho kumushimira muramushinja ibyo atakoze.
Mushatse mwabitekerezaho, intambara irasenya ntiyubaka...............




 
by maritaere Posted 2010-09-07 11:21:41

Dore icyo ntemera: benshi mubanyarwamda iyo uberetse amakosa yabo bihangishijeho kuvuga ngo UMUZUNGU....UMUZUNGU.... Hatgabye anazungu se mu banyarwanda nta bagome babamo? Na FRP niyisuzume. Niba yarushe izabiryozwe.




 
by kabanoed Posted 2010-09-07 11:10:46

Mu Rwanda hari umwambaro witwa IKINYOMA. Abari ku ngoma bawambara bawuhindura bawuhinduriza uko bashatse, bitewe n 'ighe barimo. Ikinyoma KAGAME abeshya, nicyo IKINANI cyabeshye muri 1973 , ni nacyo KAYIBANDA yabeshye muri 1959. Ushatse kuwihindura umutegtsi uriho atarabishaka aguhana yihanukiriye.
Mu Rwanda nta perezida wifuza ko hagira agasigisigi ku 'uwa mubanjirije kagaragara. Abaswa ni bo bagereageza kwandika amateka. Njye nemera ko mateka yiyandika. Ngaho Kagame naharane asobanura ko nta muhutu yishe!Kandi aryume ho!




 
by bebesemikindo Posted 2010-09-07 10:14:21

Mukinyamakuru cya Ngeze hassan nabonye carcature umugabo yarembye agiye kwa muganga,umuganga amubajije ati urwayiki?undi ati abatutsi,urwayiki undi ati abatutsi.Ndabona ingwara y 'amoko yongeye kuba icyorezo mushake abokurutsa iyingwara nahubundi abanyarwanda n 'amoko n 'inkingurube n 'ibyondo.




 
by Unknown Posted 2010-09-05 18:00:56

Aha Mureke twumvikane wana twunge ubumwe tureke guta mayomvu. Ubuse nituguma gutya tuzabaho mpaka eyari? abana bacu se bazakomeza gutya ngo kuva kungoma runaka kugera kungoma ya runaka, ngo kuva kuri Mbonyumutwa kugera kuri Kinani, kuva kuri kagame kugera kuri nde wundiiiiiiiiii. Ibyo tubite inyuma turebe imbere hazaza cyane abana bacu nibo dukemurira inzira nibabona turwana turyana nabo niko bazakura. Dukeneye ukuri neza tukareka amahomvya.
Kuramba ni ukuramuka.




 
by byiringiro2012 Posted 2010-09-05 11:18:54

Ndagukunda Navi Pillay, ahubwo nanjye uzambaze hano nibereye mu Rwanda nzakubwira byinshi kuko byambayeho, sinkora, siniga, ndi umuturage uzi gusoma no kwandika. Iyo nabonye akajana nja muri cafe ya oridinateri nkasoma amakuru. Abahakana nuko bahisha byinshi.




 
by Unknown Posted 2010-09-05 10:31:55

Hahahahah nababwira iki. Mfite umutwe munini nkawurinda imijugujugu. Dore aho niberye mwene kanyarwanda. Mfa kubona nsinziriye gusa nta kindi nshaka. Akize repris general ya Kicukiro, nakize amasasu ya Katale mu makoro banshaho bagira ngo napfuye bamaze kwica undi wari urimo gusmba baramuhuhura namakoro mumutwe. Kuza mu RW, batandukanije abagabo tawri kumwe babagiza hepfo mugashyamba baratwirukana nabana twumva impiri ngo pooooo!!! Imiborogo iba iravuze unishye kabiri ngo ceceka ngo pooo!! za poooo gusa nizo zumvikanaga. Ubwo se zitaniye nizo za 94? Bose nibahanwe nyakugira Imana. Nzapfa rwaje. Mpinga ibisheke nkarya imyumbati nibishyimbo. Uzansanga iwanjye tuzganira, uzansaba nzamuha. Naho ibyo byo, impande zose zarishe da. Reka niryamire da. Nargutoye uzategeka wese nzamuyoboka. Nimuhige ndahigama tuuu




 
by rutwe Posted 2010-09-05 08:06:44

Ko nsoma se izi message zanyu ngasanga musubiye mu irondamoko no guterana amagambo aho mwashakishije ukuri? Ubwo mwese ntimugwa mu mutego w 'umwanzi shaka ko abanyarwanda twongera tukaryana tukisenyeraho igihugu nko muri 94? Ngaho nababwira iki? Mumenye ariko ko ak,imuhana kaza imvura ihise. Genocide y 'abahutu se yakorwa n 'ingabo z 'imputu 60% gute? Utagera we ntagereranya? Intention ko yari ukubacyura yari iyo kubatsemba? Iyo se ihera ku bari imbere niba ari ukwica byashakagwa? UN ifite ipfunwe ry 'uko itabasha gucyemura ibibazo muri Congo igashaka ibindi birangaza abantu. to shift the blame. smiley




 
by simbasimba Posted 2010-09-05 07:47:18

This report can 't be an example of justice and the world can learn nothing from it. It 's more political than a justice report. It will have more troubles than solutions.




 
by eddy.mika2 Posted 2010-09-05 06:45:00

nagirango ngo mbwire uyu muntu hano wanditse ngo nta mpamvu yo kwica uwaguhunze cg mutarwana. niba ukomeye mu mutwe,cg udafite indwara bita dementia wiyibagije uko mwahigaga abatutsi 94 nkuhiga urukwavu. wiyibagije impnja mwajugunyaga ku rukuta, wiyibagije abagore batwite mwabagaga bareba ngo bagiye kubyara inzoka ? abasaza na abakecuru batashoboraga no gutambuka. ugiye kuvuga ko bari bafite amasasu se bashoboraga kwitabara. wibagiye ko mwavugaga ngo muzunamura icumu nta mututsi numwe usigaye mu rwanda ! wibagiwe muvuga ko abatutsi mugomba kubasubiza iyo bava babacishije muri nyabarongo ! none uravuga ugashyiramo ni imana ! ahubwo niba unasenga ujye usenga shitani kuko ubanza ariyo yabaremye mwi ishusho yayo .aliko ibyo mwakoze birarenze sinzi ko na shitani ubwayo yakumva.ureke rero kwigira nyoni nyinshi wowe na abandi benshi mutekereza kimwe cyane cyane ababa hanze ko niba umugambi wanyu wo kutumaraho niba mukiwufite mutazawugeraho.kuko nkuko abajuif bafite itegeko ko batazongera gupfa batirwanyeho, natwe ntawuzongera kuduhigwa bukwavu. GOD BLESS RPF YATUROKOYE. TO HELL FDLR,INGABIRE,NABANDI MWESE MWADUHEKUYE AHO MUTUYE AHO IBURAYI NAHANDI. ABO MWISHE MUZABAZIRA.




 
by Unknown Posted 2010-09-04 11:48:47

We need this report to be one of the best examples of justice in the world.
Let it be known, that the UN Report is officially released.




 
by mulima2 Posted 2010-09-04 11:37:08

Erega twese turi abantu, abahutu, abatutsi, abatwa, turi bene kanyarwanda. umuntu wese yumve ko uko ashaka kubaho ariko na mugenzi we ashaka kubaho. Umuhutu wishe aracirwa urumukwiye, nutarishe arashinzwa kwica kubera impamvu nyinshi cyane inzanganp cg amashuri ye cyane abahutu bari mu rwanda kuva muri 94. Kuki se umututsi wishe we atabazwa obyo yakoreye umuhutu. Ko bashyingiranaga se kuki noneho batakumva ko bose ari bamwe bagahanwa kimwe. Njye mfite ubwoko bwose mumuryango. Ntawe ndengera. Iyo Congo nariyo mara ukwezi mu ishyamba mpetse umwana ntamwonsa ntegereje ko imvura igwa ngo ndebe ko twaramuka. Ubu se umugabo wanjye arihe? Ubuse uyu mwana wamubwira iki kuri se? Ko se yatashye se ntiyazize ngo nuko yize aje kubaka ubutegetsi. Ese ko atanyishe tubana? Ubu se simeze nkitabwa kandi bitabaye ngombwa. Uwakoze icyaha nakibazwe twunge ubumwe. Dutere imbere mumahoro. ONU report iravuga ukuri nuko muca amaramuko. Twese dukeneye kubaho.




 
by nsengiyumva Posted 2010-09-04 07:26:11

Dear Rwandese don 't worry about UN Report, it 's just A Toss-Up and Devil 's Advocate. Wa mugani nkuko bivugwa mururimi rwabo. Ubona iyo bahere Ku Bufaransa tukamenya ko bafite ukuri mubyo bakora nibyo bavuga! Mbese ko batarashyira ahagaragara ibyo Ingabo z 'America zakoreye abanya Iraq! Let them Beat A Dead Horse.




 
by Unknown Posted 2010-09-04 04:23:15

abahutu ndumva basiraye ye,nanjye ndiwe kandi niyo congo nari ndiyo amambere iyo tujya kwemera gutaha ntacyotuba twaravaye kangahe boherezaga za bus za hcr ngo dutahe tukanga,njye naje kubyemera nadataha mama wasigaye ari he,morte of course yiha ibyo kwanga gutaha,muba muvuga ubusa uwiteka yaravuze ngo mpora abana gukiranuka kwa ba se nkageza ku tuvivi...none koko murabona amaraso yari yamenetse muri 3 moisgusa yari kuzagenda just like that,njye ba data wacu basigaye mu rwanda nta numwe wafunzwe nta nu umwe wapfuye kandi dukomoka ku gisenyi rero mu gihe cyose nkibona bajya ku kazi bakagaruka ,bakubaka amazu yabo bakayatura mo,sinzemera ibyo bya genocide y`abahautu,kukise batabanjye ngo bamare abari imbere mu gihugu,bana b`interahamwe mutuze nta wababujije gutahuka on time.

njye niba ushaka ko nkubwira uko byagenze turi muri congo uzanyandikire kurio tumuhutsi yahoo.com




 
by mumiarc Posted 2010-09-04 03:57:40

ariko iyo jenoside muvuga,zagiye kwica abahutu bo muri congo nk 'aho mu rwanda ndani ntabahutu bari bahari!!!cyangwa se abo zacyuye bari baragize ingwate ntibari abahutu! mwagiye mureka amarangamutima mukavuga ibintu uko biri.ahaaaaaaaaaaaaaaaaa nzaba ndeba




 
by Unknown Posted 2010-09-04 03:18:16

Mukomere mwese!Uziko umuntu asomye ibi mwandika ihita yibaza niba abanyarwanda mushaka kubaho cg se mushaka gupfa.Reka mbabwire:Nimureke inzangano no gushaka kwihimuranaho.Mushake icyagirira abanyarwanda BOSE akamaro.Murebe nawe:mupfa iki?Umwanzi wacu si umuhutu si n 'umututsi:OYA.Murebe namwe au fond we share the same challenges of life:Twese turapfa, tukarwara, tugakena, tukababara.Kandi ugenzuye neza usanga ibi bibazo aribyo by 'ingutu mu buzima.Ntitubiterwa n 'ubwoko ubu n 'ubu.Oya.Ni ukuri muze dushyire hamwe muri byose nk 'abanyarwanda.Dukundane.Twumvikane.




 
by clmugema Posted 2010-09-04 01:14:00

Nagira ngo nisubirize uwo wasubije Alice, yewe ururimi ruvuga inagore ruragororoka koko uwo waciwe n 'abarundi, rero ibyo watanzeho ubuhamya muri iyo raporo ntakundi wagombaga kuvuga nyine ubonye urubuga ugaragarizaho ibyo utekereza.Ngarira ngo ureke kubeshya abantu uvuge ukuri reka duhere ku ntangiro ku ngoma yahabyarimana abatutsi barahunze kuko bicwaga bamara imyaka irenga 30 mu mahanga ari impunzi Leta ya HABYALIMANA yaba LONI cyagwa HABYALIMANA ntanumwe wigeze azicyura, igisubizo kwari ukuvuga ngo Ikirahure cyuzuye amazi andi ntiyabona aho ajya. Byarakomeje FPR itangiza urugamba rwo kubohora abanyarwanda no gucyura ababyeyi babo bari barahejwe mu mahanga, habayeho imishyikirano hemezwa kuvanga ingabo bamwe mubari batishimiye ko FPR ivanga na FAR bahanura mwene wabo. Izo nkoramaraso ziratangira zica abatutsi n 'abanyapolitike batavuga rumwe nabo, ya Loni ntacyo yigeze ikora ngo ihagarike ubwo bwicanyi uretse abanyarwanda ubwabo bayihagarikiye, FAR yahunganye n 'abasivili(Abahutu) bose babanisha mu nkambi kandi mu mategeko ya Loni avuga ko impunzi zaba sivile zitandukana n 'abahunganye intwaro(abasilikare) barivanze barangije bahimba indirimbo yitwa ngo rwigere urumpe batangiye imyitozo aho munkambi nawe wavuze ibyo urabizi kandi Loni nanone ntiyigeze ijyana impunzi kure y 'umupaka nkuko amategeko abivuga. Rero wamuntu we ari weho wareka ukabanza ugaterwa nkuko igitero mwari mwakise ngo ni insectside(Umuti wica inyenzi n 'imibu) ndagira ngo nkumenyeshe ko nta muntu numwe wakwihanganira ibyo mwakoze ahubwo vuga uti mwaratanzwe ibyo mwakorewe mwari mugiye kongera kuza kumaraho n 'udusigaye, rero ababashuka mubawire ngo si rwigere urumpe ahubwo gwino wiyunge nabo wahemukiye kandi niba atari weho niso wabikoze simbizi hanyuma twubake u Rwanda Raporo ya Loni yo ntacyo izabafasha nakimwe (Umuzungu uretse kuturyanisha imbunda ze zikabona isoko) So amasasu ntavangura ngo uyu ni umusirikare uyu ni umusivili cyane iyo abasirikare bivanze na basivili kandi abo basivili bakabagira agakingirizo kabo bagomba kuhagwa byaganga bikunze. Naho ibyo ubwiye Alice ngo asenge nawe usenge Imana igufashe guhinduka.




 
by brighterday Posted 2010-09-03 18:05:07

Iriya raporo ikoranywe ubuswa buhagije kuburyo nta bwoba ikwiye gutera umuntu uwo ariwe wese ukunda ukuri. Nabategereje ko hari icyo izakora ku ngabo z 'u Rwanda amaso yanyu azahera mu kirere kuko ubutabera nyabwo butandukanye n ' amarangamutima yanyu. Naho uriya wiyise muaimable uvuga ngo ingabo z 'u Rwanda zivuye Darfur zahinduka amabandi, birumvikana ko ari umusivire w 'ikigoryi! ese aziko zigeze kumara imyaka itanu zidahembwa kandi zigatsinda intambara, izo ngeso mbi rero ni umwihariko w ' interahamwe. Impamvu avuga gutyo menya ari uko arizo azi gusa! Abantu bose bapfuye rero byatewe n 'ingoma y 'abahutu b 'intagondwa banze gucyemura ikibazo cy 'impunzi zari zimaze imyaka 30 mu mahanga bigatuma havuka intambara muri 1990. Bikwiye rero kubazwa ONU, kuko nta na kimwe yakoze ngo itabare abari mu kaga bose.




 
by masabona Posted 2010-09-03 17:36:28

umva wowe wiyise burundi, ujye uvuga ibyuzi kuko abo vuga ngo zamasisi kibumba ngo mugunga ngo goma nahandi, nagirango nkubwireko bose baribakusanirijwe ting ting nyuma yoguhunga ubwicanyi bwabakorerwaho, bagenda amashyamba yose bicwa abasigaye rero nibo bageze ting ting maze babatsembatsemberayo. Ujye uvuga ibyo uzi rero. Kandi niba ntacyo mwikeka nimureke ubutabera bukore, hanyuma niba arikinyoma cga se ukuri bijye ahagaragara.




 
by amadara2000 Posted 2010-09-03 17:09:06

Ndabona atarukwicyeka,ahubwo nugushaka guhagarika amacyimbarane y 'urudaca akomeza kurangaza abanyarwanda ntibiyunge ngo batere imbere.Naho ubundi niba hari umuhutu waguye kurugamba nubundi nuko yariyishoye mumirwano,suko bagambiriye kumuziza ubwoko,nkuko Interamwe nabagashaka buhacye babo baribateguye bakanabatoza kwica benewabo(Abatutsi). Ntakabuza ukuri kuzaganza,kandi nukuri ntabwo abanyarwanda bazongera kwicana ukundi.Cyokora bisobanuke ko abaguye hadati mumirwano ataruko bazize ubwoko bwabo.




 
by Unknown Posted 2010-09-03 17:01:06

mwebwe mukiri mu by`amazuru nùburebure bwayo murababaje rwose
ntimuzi aho isi igeze rwose, muzumva ryari ko abahutu abatutsi mwese mugomba kuba mugihugu kimwe byanze bikunze, ntabwo abahutu bazamara abatutsi ku isi kandi abatutsi nabo ntibazahanagura abahutu ku isi




 
by Unknown Posted 2010-09-03 16:41:14

Yewe yewe, njye ntabwo ndi umunyamoko mumbabarire ariko reka mbambwize nanjye ukuri kwanjye. Iyo mbona umwanya wo gutanga ubuhamya muri rapport nari kubangize amahirwe yo gushyira ahagaragara agahinda mfite numva ariko ntazamfana kuko ukuri ko kwaje ntigutinda! Inyenzi abo zariye zigiye kubaruka, zishe abantu kuva 1990 kugeza n 'ubu byose zibyitirira ngo ni uguhagarika genocide, ariko uzaze umbaze abantu baguye i Warikare nubwo nazo zahasize agatwe ku bwinshi, naho ubundi ufite uwo aririra umukoraho gato agataka! Abahutu se nako Interahamwe dore ko ariko mwabise baririre nde! Kagame turamukunda ariko yemere ariya makosa nibwo bugabo!




 
by Unknown Posted 2010-09-03 15:37:33

njyewe abantu baransetsa cyane?twemere ko RPF yakoze iyo genocide(nubwo njye mbishidikanyaho),hanyuma se baragirango bigende gute?ONU yirirwa ivuga ngo ibyaha byintambara muri great lakes,gufunga Bechir,nibindi nkabyo,mwagiye mureba nibyo secret service za America zikora,america ko yateye irake ibitwaro bashaka bakabibura hari uwabariye nurwara cg ngo abavuge nabi?bahinduye purpose yari yabajyanye(bahagurucye bagiye gusenya ibitwaro bya kirimbuzi,bazi neza ko bidahari,batashye bavuga ko bavuye muri anti terrorism war).Ariko kuko akadomo kwikarita(Rwanda)kakoze ibyabananiye bahise baturna attention yose bayitwerekezaho.Nta politik itagira amafuti kandi singombwa ko rwose bashyira ahagaragara ibintu byose ubu se ko muri 94 batavuze amakambi y 'imyitozo y 'interahamwe nabafransa? smiley




 
by teta Posted 2010-09-03 14:57:34

UN ! CAN YOU PLAESE LET US BUILD OUR COUNTRY ? FIST MAKE A REPORT OF WHAT YOU ARE DOING IN DRC ! WOMENS AND GIRLS ARE REPT AND YOU ARE JUST THERE !! WHERE CAN WE SUE YOU.




 
by Unknown Posted 2010-09-03 14:24:09

smiley Imana ntizita ku mfubyi n 'abapfakazi b 'ubwoko bumwe nk 'uko FRG ibikora ari nayo mpavu ihorana abadayimoni.EJO BUNDI PREZIDA KAGAME TWAMUTOYE TWESE,ESE MWIBUTSE KUJONJORA AMAJWI Y 'ABAHUTU?MWARETSE TUGASANGIRA KAGAME TUGASARANGANYA.




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com