Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Dubai: Umwana w’imyaka 9 w’umunyarwanda yitwaye neza mu irushanwa mpuzamahanga rya Quran


posted on Sep , 03 2010 at 08H 18min 03 sec viewed 18297 times



Ku myaka 9 gusa, umwana w’umunyarwanda Abdallah Cyusa, yitabiriye irushanwa ryo kuvuga imirongo y’igitabo gitagatifu Quran ryabereye I Dubai, abasha kuza muri 40 ba mbere, ndetse aba ari na we mwana wenyine wabashije kuboneka mu batsinze banyuma.

Akigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe, Cyusa yahise avuga imirongo imwe ya Quran yafashe mu mutwe, abari baje kumwakira barimo umuryango we, bamwe mu bakuriye idini rya Islam mu Rwanda barimo Mufti w’u Rwanda Sheikh Habimana Saleh, ndetse n’abanyamakuru, bose batangaye.

Cyusa yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane, akaba yari amaze ukwezi kose I Dubai muri iri rushanwa riba rigamije gutuma abantu bafata mu mutwe Quran, aho yari yaraherekejwe na se umubyara, Kassim Rwabakika, uyu akaba ari umuyisilamu ukomeye ku idini rye.

image

Abdallah Cyusa Ku kibuga cy'Indege i Kanombe

ari kumwe na se umubyara, na Mufti w'u Rwanda

Mufti w’u Rwanda yatangarije abanyamakuru ko mu bitabiriye ririya rushanwa Cyusa ari we wenyine wasomwe ku gahanga n’Umwami wa Dubai, Sheikh Mohammed bin Rashid al-Maktoum, ibi ngo umwami akaba abikora nk’ikimenyetso cyerekana ko yishimiye umuntu asomye byimazeyo. Yavuze ko ubusanzwe abami b’Abarabu baramukanya n’abantu ku ntugu ubundi bagasomwa ku maboko, rero ngo bikaba bidasanzwe kubona Sheikh Maktoum yarasomye Cyusa.

Ubwo bari ku munsi wa nyuma w’irushanwa, Cyusa yaje yambaye ibendera ry’u Rwanda mu gihe abandi bari bambaye amakanzu asanzwe ya kiyisilamu, Mufti w’u Rwanda yavuze ko ibi byatangaje umwami wa Dubai cyane.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Habimana Saleh yatangaje ko umwami wa Dubai yasabye ko Cyusa yazasubirayo n’umuryango we nyuma yo kwizihiza umunsi mukuru w’irayidi (Eid el Fitr) wegereje.

Hejuru ku ifoto:

Umwami wa Dubai Sheikh Mohammed bin Rashid al-Maktoum ari gusoma ku gahanga Abdallah Cyusa nyuma yo kwitwara neza mu marushanwa.

Foto: The New Times

Emmanuel N.

facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by cyugisa2002 Posted 2010-09-08 02:07:05

bravo cyusa,werekanye ko ukunda igihugu cyawe pe,Imana izabiguhembere kandi komereza aho ndetse ubere n 'abandi urugero.nongere nshimire perezida wacu his excellence kuko niwe dukomoraho urugero rwiza rwo gukunda igihugu,bravo kagame bravo our country.




 
by Unknown Posted 2010-09-04 12:48:35

ewana ntabwo nigeze ntekereza kuba naba umu islam ariko ndishimye cyane kuko uwo mwana nuwo gufashwa cyane kuko afite ejo heza hazaza ntitumurangarane kuko numunyabwenge cyane tuzamukorere umunsi mukuru wihariye byongeye yarabemeje na drapeau y 'urwanda big up man.




 
by Unknown Posted 2010-09-04 01:20:59

smiley njye ndi umurokore ariko nejejwe cyane n,uyu mwana!mbonye ukuntu kambaye ibendera ry,uwanda iby,ishimo biransaga numva ngize emotions amaso azamo amarira y,ibyishimo.Imana igihe umugisha mwana






















































































































































































 
by Unknown Posted 2010-09-03 14:18:58

Abanyarwanda nyamara turi abana beza kandi birerekana ko tuzi ibyo dukora ibibi turagaya,ibyiza tugashima nyamara abanyobozi bari bakwiye kudushyiriraho umurongo wibitekerezo ,ugatanga igitekerezo cyawe ariko kuburyo buri confidential maze abayobozi bakajya babireba kuko hari ibyo umuntu atabasha kuvuga kuko wenda byaba binenga.

Ibi mbyanditse kubera comments mbonye bashyize kuri uyu mwana bamushimira pe, nanjye mboneyeho kumushima kuko nishema kuri twese. Imana ikomeze imuhe umugisha.




 
by uwiceci2001 Posted 2010-09-03 12:12:54

smiley niko yabaye uwakangahe muri mirongo ine barushanijwe? ntibavuga uko banganaga gusa ngo umwe muri mirongo ine bambere????? mirongo ine se urumva ari bake? biratangaje kera perisida wa USA nu wa France barasiganwe kwigare maze uwa France aba uwambere uwa USA aba uwanyuma maze abanyamakuru wo muri USA aho kuvuga ngo perezida wabo yabaye uwanyuma bati peresida wacu yabaye uwakabiri !!!!! ubwose urumva atari bimwe nibyo??? yaje muri 40 ba mbere???
gusa umuntu yashima ko yagaragaje gukunda igihugu naho ibyo gusomwa n 'umwami ku gahanga byo birasanzwe kandi ashobora kubikora kubera za emotion ibyo rero ntibihagije ngo babivugireho byinshi cyane icyo dukeneye kumenya n 'ibangahe barashunijwe? yabayemo uwa kangahe? niba ari uwakure azikosore ubutaha abone umwanya mwiza cyane ko yagaragaje ko ashobora gutsinnda kubera ko family ye imuri inyuma apana ibyo kuvuga gusomwa ku gahanga cyangwa ngo yaje muri 40 bambere.




 
by mwumvaneza12 Posted 2010-09-03 12:10:03

Ntabwo ni umuyisilamu ariko ibintu uyu mwana birandenze, ndetse birampa icyizere ko wenda ejo natwe twazakunda iguhugu cyacu kuruta ibindi byose, aba babyeyi bakwiriye gushimirwa umuco mwiza batoje umwana wabo wo gukunda igihu cyacu.




 
by mukimbili Posted 2010-09-03 07:24:15

Hi petit njye ngize emotion nzana amarira y 'ibyishimo. ese mama baba barahembye ibingana iki uyu muhungu?




 
by Unknown Posted 2010-09-03 06:53:47

uyu mwana aranshimishije cyane n 'ubwo ntari umuislam ariko uyu mwana ni serious ndetse yanabyerekanye!!!!!!!! may god bless him.




 
by dusives Posted 2010-09-03 06:49:18

salut petit imana ikongerere imigisha sindi umuyisilamu ariko nkunda abantu bahesha igihugu cyacu ishema ni ikuzo.so kuba warabashije kwambara ririya bendera ukarihesha icyubahiro ukure ujya mbere kandi ntuzasubire inyuma ni bindi byiza biri imbere so big up my friend.




 
by mutabaziclaver Posted 2010-09-03 06:41:15

Nishimiye ako kana Cyusa,ababyeyi bako, inshuti zabo,abayobozi b 'igihugu ,idini ya Islam n 'abakoze comments zambanjilije binyeretse ko abanyarwanda mufite kandi mukunda ishema. MANA ONGERA AMAHORO NI IMBARAGA MU BANYARWANDA.




 
by Hassan Posted 2010-09-03 05:59:20

Courage petit wangu,amahirwe masa,abayeyi bawe bakomeze bagufashe, imbere hawe ni heza.Nsanga uzaba mufuti mugihe kizaza. Si ndagura ahubwo nderekwa.




 
by emer Posted 2010-09-03 05:55:46

sindi umu islam ariko uyumwana nange aranshimishije kweli. God bless him




 
by mukabakundao3 Posted 2010-09-03 05:45:03

Yeap! The country of Rwanda will continue to shine and bring a lot amazements to the entire world that none else has ever thought about before!
Bravo to you Cyusa ,to your family and to all Rwandans!




 
by mutabazie Posted 2010-09-03 05:12:28

kwambara i drapeau ku munsi nk 'uriya bigaragaza ko uba wishimye kubera ibyo ugezeho ariko kandi ko wishimiye n 'igihugu cyawe cyagufashije kuba icyo uri cyo.Ni ibyo gushimwa rero.Iyi ni patriotisme abanyarda twese dusabwa kugira.




 
by marizamucyo Posted 2010-09-03 04:19:04

ako kana ndakishimiye cyane, kahesheje ababyeyi bako ishema ndetse n 'igihugu kavukiyemo kuko kari kambaye n 'ibendera ry 'u Rwanda
Ababyeyi bako nabo nabo gushimwa baragafashije




 
by mssamou Posted 2010-09-03 04:14:21

NISHIMIYE KWITWARA NEZA KUYO MWANA MUGUSOMA NEZA QUORAN,IMANA IKOMEZe imwongerere ,twibuke nuwagiye muri egypte nawe tumusengere atsinde akomeze guhesha ishema abaislamu bo murwanda,nawe ni Ishimwe luqmani.




 
by nounou Posted 2010-09-03 03:56:46

Nyagasani akongerere, ahe nimigisha ababyeyi bakwibarutse




 
by kiduruduru Posted 2010-09-03 03:56:27

uyu mwana arashimishije imana imuhe umugisha




 
by alice Posted 2010-09-03 03:43:30

Nizere ko atazaba Alikayida cyange Alshabab,si non congs to that boy




 
by umugabonkundi Posted 2010-09-03 02:37:21

Uwo munyarwanda yagize neza kwambara ibendera ry 'U Rwanda ariko mumwigishe n 'amasomo ya siyansi ejo atazamenya idini gusa kandi hari uburyo bwo kubimenya byombi!@ Ubundi mu mpande zose tugaragaze ko aho umunyarwanda ahatanye adashobora gutsindwa!! Bibe intego!!!!!!!!!!!!




 
by gahindiro Posted 2010-09-03 01:49:22

Biarshimishije cyane, icyo nigitabo gitagatifu, uwo mwana afite imigisha peeee!




 
by rubagilly Posted 2010-09-03 01:10:22

uyu mwana nuwo gushimirwa kandi yahesheje ishema igihugu cyacu




 
by bucyivahumwe Posted 2010-09-03 00:44:42

Bravo! Cyusa n 'abakwibarutse! u Rwanda rufite impano zitabarika icyari cyarabuze ni confidence!Ubu confidence ni zose! Bravo to our president HE Paul Kagame who is the source our inspiration.




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com