Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Minisitiri Louise Mushikiwabo ari mu bahabwa amahirwe menshi yo kuyobora ONU Femmes


posted on Sep , 02 2010 at 16H 59min 01 sec viewed 24142 times



Tariki ya 15 Nzeli hazatangira inama ya 65 y’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye (ONU). Uwo munsi nibwo hazaba amatora y’uzayobora ishami rishya ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore (ONU Femmes). Ku bakandida 10 bahatanira uwo mwanya , 7 ni abakomoka ku mugabane w’Afurika.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Jeune Afrique no 2590 cyo kuwa 29/08-4/09/2010 aravuga ko kubera ko Afurika ifitemo abakandida benshi biyiha amahirwe menshi yo kwegukana uyu mwanya ukomeye. Umunyamabanga Mukuru wa ONU Ban Ki-moon we yarangiye gutangaza ko yiteguye gushyiraho umuntu ukomoka muri Afurika.

Mu bagore 7 bo kuri uyu mugabane, babiri ngo nibo bahabwa amahirwe menshi: Nebiha Gueddana, umuyobozi w’Ikigo gishinzwe umuryango n’ibibazo by’abaturage muri Tuniziya na Louise Mushikiwabo, Minisitiriw’Ububanyi n’Amahanga w’ u Rwanda.

Abandi bagore bo ku mugabane w’Afurika bahatanira uyu mwanya ni:

- Alcinda Abreu : Mozambique

- Aїssata Bagnan Fall : Nigeria

- Winnie Byanyima : Uganda

- Rachel Mayanja : Uganda (uyu yatanzwe na Gambie kuko ariho akora)

- Joséphine Ouédraogo : Burkina Faso

UNIFEM yagiyeho tariki ya 2 Nyakanga 1980 ikaba izahuza amashami yita ku bibazo by’abagore mu Muryango w’Abibumbye ariyo: Ishami rishinzwe guteza imbere umugore (Division for Advancement for Women:DAW) , Kaminuza ishinzwe ubushakashatsi no kwigisha iby’iterambere ry’umugore ( International Research and Training Institute for the Advancement of Women: Instraw), Ibiro bishinzwe ubujyanama mu by’uburinganire bw’ibitsina (Office of the Special Advisor on Gender Issues OSAGI) n' Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe itarambere ry’umugore ( United Nations for Development Fund for Women/UNIFEM).

MUHIRE Hilaire
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Mineduc iratungwa agatoki mu gushora amafaranga ya leta mu bikorwa bya baringa
 
U rwanda rwakiriye neza icyemezo cy’urukiko rw’arusha cyo kohereza kuburanira mu rwanda kwa uwikindi
 
Paris: agathe kanziga habyarimana yatunzwe agatoki mu kiganiro la grande traque cya france 2
 
Arusha: bwa mbere urukiko rwemeye kohereza uregwa gukora jenoside yakorewe abatutsi kuburanira mu rwanda
 
Ni iyihe mpamvu nyakuri yateye isubikwa ry’inama yo mu bwongereza yari guhuza abanyarwanda baba mu burayi?
 
Abakekwaho kugerageza kwivugana kayumba nyamwasa batangiye kugezwa imbere y’ubutabera
 
Leta zunze ubumwe z'amerika zishimiye igihano cyahawe pauline nyiramasuhuko
 
Nyabihu: inkuba yahitanye abana batatu abandi icumi barakomereka
 
Perezida wa zambia yemereye impunzi z’abanyarwanda zibyifuza guhabwa ubwenegihugu nta mananiza
 
Page:1 | | 2|
AuthorsComments
Page:1 | | 2|
by nyiratambajane2002 Posted 2010-09-08 01:25:25

Ndashimira mushiki wabo uburyo yitwaye mugihe cy 'irahira rya Nyakubahwa perezida wa Repubuliki Paul kagame. Urwanda rugize amahirwe uyu mugore yayobora RONI. Ndashimira icyi kinyamakuru kuko gituma umuntu amenya imyumvire y 'abanyarwanda. Ari abagifite ingengabitekerezo ya Genocide uhita ubabona, arabafite intabwe bateye nabo uhita ubabona. Ariko nabwo tubikesha ubuyobozi bwiza kuko n 'abavuga bibi cyangwa ibyiza babonye aho bavugira. (Freedon of spetch).




 
by eduitrr Posted 2010-09-07 14:34:22

Mushikiwabo na loni yayiyobora we!abanyarwanda turasobanutse!!




 
by karomeme Posted 2010-09-06 07:09:21

Ariko ntumugkabye. Mushikiwabo nanakabona bizaba bishingiye kuri politics gusa. Hari abadamu basobanutse kumurusha bagakora bagatanga umusaruro uretse gusakuza gusa. Niyo u Rwanda rusunika Mujawamariya Jeanne d 'Arc usamzwe nubundi arebera abagore!




 
by hvictoraoul Posted 2010-09-06 05:39:35

birababaje kubona hari abantu mugifite imitima nkiyo kandi hari byinshi tumaze kugeraho ............,mind zanyu nizidahinduka ngo mwivanemo udutiku n udushyari mu mitwe ntaho tuzagera ,muzatuma duhora mu bintu by 'amafuti gusa..,so Mushikiwabo si vrmnt el merite ca ,el ora 7 plac....




 
by jngenz10 Posted 2010-09-06 03:59:59

Mushikiwabo nako Mushiki wacu turakwemera namahanga urayemeza na ONU Ntizabura kuguhitamo. Kandi watwakiriye neza abashitsi mwirahira rya Nyakubahwa President Paul KAGAME. NTUZIBAGIRWE Igihugu cyawe nuhabwa izindi nshingano.




 
by jngenz10 Posted 2010-09-06 03:45:51

This msg goes to all Rwandans who can read English : i love RICK WARREN he is a man of God so if you can read his books are so spiritual and wonderful. Dear President fall his advice and you will prosper in your ways.




 
by fedax007 Posted 2010-09-05 16:19:09

mutasema mutacoka,icyiza mwatekereza ibyakubaka igihugu murimo aho gutekereza aho mwahera mushaka ibibatanya




 
by uwipeter Posted 2010-09-05 11:58:51

Abanyarwanda tukuri inyuma Louise, kandi twishimiye intambwe tumaze gutera!




 
by ashyimabyi Posted 2010-09-05 11:13:14

Heeee. Ngo muzi ubwenge, hanyuma se za bourses 100 zatanzwe muri 2000 zo kujya muri Amerika, uretse inka nkamwe bateruye zo kujya kuneka, abnyabwenge bari bande? Muzi ubwenge bwo kubesha no kubeshyera no kurimanganya nyine hari ikindi se. Nuko nta mwene wacu wigaga icyo gihe nawe aba yaragiye. Kandi najye iyo nza kuba ntaragize umuruho mwaduteye mba naragiye imyaka 60 mfite sinari kubura kwiga. Reka nitekere agatogo nutunyobwa mvanye Mbarara nkureke ejo nzasubirayo.




 
by ekayihura120 Posted 2010-09-04 05:15:49

Mushikiwabo is the best one to hold that position. cheers.




 
by mulima2 Posted 2010-09-03 13:44:22

It is ok if Louise is elected, however, she needs stop to be ikirumirahabili. She needs to be fair and forget the side of Kagame. Otherwise as a Rwandan woman, I may be proud of you. Other than that genecide ideology will keep you away your chance and your future life




 
by urakozeee Posted 2010-09-03 11:02:13

Ariko se rwose Banyarwanda turimo turajyahe koko!!nkuyu muntu wavuze ngo ntawe ubareba ngo nuduke bafite ngo dutunga abacika cumu koko agira umutima!!mwaretse amatiku tugaturana duhuje ko ibiduhuza biruta ibidutanya!




 
by Unknown Posted 2010-09-03 10:39:34

Ka tu gusengere Hon Minister, Imana ibigufashemo. Ibi byose tubikesha Imiyoborere myiza ya HE Paul Kagame.




 
by manudibango Posted 2010-09-03 07:41:23

We love You Minister Mushikiwabo

Go represent. You make us proud. Bravo Rwanda




 
by Unknown Posted 2010-09-03 07:22:35

MUSHIKIWACU RWOSE NGUHAYE INKA NUBWO BITARACAMO, NDABYIZEYE PEEE BIG UP




 
by Unknown Posted 2010-09-03 06:26:04

gusa atinya itangazamakuru niba ari ukutiyizera mubyo azi ntawamenya smiley




 
by bravo2010 Posted 2010-09-03 05:25:24

nimujya muhabw abene iyo myanya myiza kandi ikomeye mujye mubonera ho umwanya wo kuvugira igihugu cyanyu , knadi birashoboka nabyo ni diplomatie mu zindi nubwo muba mubona akayabo sibyo se...




 
by krobs2000 Posted 2010-09-03 04:48:03

abavuga ni muvuge but what I know nothing will stop us from progressing.
Ni bangahe se bageze hariya mbere ya 94 ngaho abadutega iminsi muzakomeza mwifuze gusa natwe sitwe ni Imana yatwihereye ubwenge n 'ubushobozi so muduhe amahoro.




 
by 5612 Posted 2010-09-03 03:32:53

Muranjwa ngo murishima. ndareba nkabona amagambo yanyu ntabwenge ntanubushishozi, iyo mwita abandi bantu inguruybe mwibwirako urwanda ruteye imbere rwabigezeho kukose rukora computa cg nibindi tutabasha kwigezaho. mugihugu abantu abaricwa ninzara usibye abacu iste kwicumu1994. natwe twabuze abacu ntawe utureba nibyo dufite ngo bizatunga abacika cumu. uwo mushikiwabo murigushirahejuru mwitonde ntazayobora. oni ibugira bose ntirobanura uwo uvugugira bamwe n 'Imnana ntigatume ahabona umwanya. mugihe gito byose birajya kukarubanda. izontwri murata muririmba akazo kazagera. mwitonde rero mutavaho mwishimira izuba ryarenze!!




 
by alice Posted 2010-09-03 03:32:41

Njye ndabona nta mahirwe namuha kuko ari umubeshyi , she only know how to deny every thing yet muri ONU ubu ugomba kuvugisha ukuri ntaho ubogamiye cyange wenda nawe arambiwe akazi ko kubeshya buri munsi ari iyo mpamvu namusabira bakakamuha




 
by lindavauvy Posted 2010-09-03 03:27:14

muraho Mushikiwabo nakomeseza aho wenda nage UN azabereka aho ukuri guherereye N 'IMANA niyo yabikoze




 
by mutimukwec1 Posted 2010-09-03 03:27:03

felicitation kuri minister wacu kuko ni ishema ku banyarwanda bose kandi tumwifuruje amahirwe muri byose.
ni umuhanga kweri.




 
by tgirberto Posted 2010-09-03 03:13:39

ewana mushikiwacu arabikwiriye kujya muri ONU,azi kuvuga pee,nkunda ukuntu avugira igihugu,azi ubwege ,courage
ninde uzafata ziriya paoste yarafite?
badushakire impaga ye pee




 
by mubalaka Posted 2010-09-03 02:36:25

Yes Minister Mushikiwabo.
Hasingizwe Imana yo mw ' Ijuru yakuremye n 'ababyeyi bakubyaye.
N 'Igihugu cy 'Urwanda wavukiyemo. Naho ubundituzineza ko n 'ugera muri UN hazahinduka byinshi. Komereza aho ndetse ukomeze n 'Imihigo turagusabira.




 
by emugabo Posted 2010-09-03 02:28:36

Imana izakube imbere muri aya matora. Nutsinda ndizera ko ubwo uzaba uri hafi yabo ntibazongera kutwita abagenocidaires kandi aribo babakingira ikibaba banga kubatanga ngo bisobanure!

Ariko ndaca umugani! Babatanga aribo babatoje bakabafasha ibyo biterasoni byose bakoze?

Good luck




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com