N’ubwo Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yabigarutseho kenshi avuga ko ibigo bya Leta bikoresha ingengo y’imari byagerageje kuyikoresha neza, nta byera ngo de kuko bamwe bagaragaweho no kugenera amafaranga ibikorwa bya baringa, bitabaho.
Mu muhango wo kumurikira abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’ubugenzuzi bw’imari ya leta yakozwe mu mezi 18 ashize, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro yavuze ko bimwe mu bigo bya leta bifite icyasha. Aha humvikanyemo cyane Minisiteri y’Uburezi yagaragaweho kugenera ishuri rya baringa amafaranga yo kurigezaho murandasi(internet connection) mu masezerano bari bagiranye na sosiyete y’itumanaho ya Rwandatel.
Nk’uko Umugenzuzi w’Imari ya Leta yabivuze, ubwo bajyaga gusura aya mashuri basanze iri shuri ryiswe Mayange High School, ari baringa; ba nyiri kurihimba bavugaga ko riherereye mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Mayange.
Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta Obadiah Biraro
Iby’iri shuri byagaragariye mu gikorwa MINEDUC yari yahayemo Rwandatel akazi ko guha murandasi(connection) amashuri agera kuri 300. Gusa hajemo n’ibindi bibazo kuko Rwandatel itakoze akazi kayo neza aho yabashije guha amashuri 28% gusa murandasi, bituma Mineduc yishyura ibihumbi 300 by’amadorali y’Amerika yonyine muri miliyoni imwe n’ibihumbi 100 by’amadolari y’Amerika bari bumvikanye mu masezerano.
Mu gutanga iyo raporo, Obadiah Biraro yabanje kuvuga ko urwego ayoboye hari byinshi rwagezeho. Muri ibyo harimo: Gufasha ibigo bya leta gufata neza umutungo wa leta, kubaka ubushobozi bakorana n’ibigo bikomeye nka Banki y’Isi, gukorana n’ibindi bihugu mu gusangira ubumenyi, n’ibindi.
Ibigo byakorewemo igenzura mu mezi 18 ashize bigera ku 104. Gusa muri ibyo bigo byose, 5% nibyo byonyine byagaragaweho no kutagira umugayo mu gukoresha amafaranga ya leta naho ibigera hafi kuri 95% byagaragaweho icyasha cyo kutagenzura neza imari yabyo.
Minisiteri y’Uburezi
Uretse ibyo kugenera ibikorwa bya baringa amafaranga ya leta kandi, iyi minisiteri yavuzweho kugira imyenda myinshi itarishyurwa ndetse ikaba iri no mu manza.
Amashuri makuru na za kaminuza nka NUR, KIE, SFB, ISAE, nta murongo w’ibaruramari bagira uhamye ahubwo byose ngo babikora uko babyumva nk’uko iyi raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yabigaragaje.
Ikigo gishinzwe gutanga no kwishyuza inguzanyo zo kwiga(SFAR) cyavuzweho kuba, kuva mu mwaka w’1980, cyarasohoye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 70, ariko ubu miliyari 2 na miliyoni 2 akaba ari yonyine amaze kugaruzwa avuye mu bagurijwe.
Minisiteri y’Ubuzima
Iyi Minisiteri yavuzweho kuba yaragerageje mu mikorere yayo n’ubwo nta byera ngo de kuko mu Bwisungane mu kwivuza(Mituel de santé) havugwamo imyenda itagira ingano. Gusa ubuyobozi bw’iyi minisiteri bwemereye Ubugenzuzi bukuru ko bagiye gukora iyo bwabaga bagakosora ibibazo byose.
Izindi Minisiteri zagarutsweho ni iy’Ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage, yavuzweho kuba ifite umwenda ungana na miliyoni 64 yaguzwe amakipiki yagurijwe abantu bakoraga mu turere twakuweho(mbere hatarashyirwaho uturere dushya). Ayo mafaranga kugeza magingo aya ntabwo yagarutse.
Havuzwe kandi akayabo kagera kuri miliyari 4 n’igice z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe muri gahunda ya leta yitwa VUP Umurenge; kuburyo kugeza ubu bitaramenyekana uburyo yatanzwemo ndetse ngo hanamenyekane niba ibyo yari yagenewe gukoreshwa ari byo yakoreshejwe koko.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, binyuze mu mushinga witwa RADA, yavuzweho amafumbire yatanzwe mu kajagari ku buryo kugeza n’ubu hibazwa uburyo hafi miliyari 6 zayatanzweho zizagaruka.
Iyi minisiteri kandi yanenzwe ko hari akayabo k’amafaranga yo gutera inkunga inganda ziciriritse zo mu byaro yahawe, ariko kugeza ubu aya mafaranga akaba akibereye muri banki, aho kuyaha abaturage ngo bayakoreshe babe bakiteza imbere.
Abayobozi b'inteko bakurikirana ibisobanuro bagezwaho kuri raporo y'umugenzuzi w'Imari
Inzego z’uturere n’Umujyi wa Kigali
Umugenzuzi w’Imari ya leta yavuze ko kuri izi nzego hari amayobera kuko hari henshi bageze bagasanga amafaranga yanditse ku nzego zo hejuru ko yoherejwe mu turere, bagerayo bagasanga imibare idahuye namba.
Uturere twatunzwe agatoki ko kuba badacunga neza amakonti yabo, kutubahiriza amategeko agenga imisoro, kudatanga imisanzu y’abakozi mu Isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi, nk’ahasohowe miliyoni 58 z’amafaranga y’u Rwanda ariko ntagere muri iyo sanduku; bivuga ngo abakozi bicaye bazi ko batangiwe amafaranga, kandi byahe byokajya!
Umujyi wa Kigali ndetse n’utundi turere 14 by’umwihariko bagaragaweho n’icyasha cyo gutanga isoko bakariha uwatse amafaranga menshi kandi haragombaga gutoranywa ba rwiyemezamirimo bafite igiciro cyo hasi.
Mu bindi bigo naho haranuka urunturuntu
Ibigo 10 bikoresha ingengo y’imari ya leta byakorewe igenzura harimo ONATRACOM, EWSA, RAMA, RURA, ORINFOR, Caisse Social n’ibindi.
Ibyagarutsweho cyane harimo ONATRACOM yavuzweho kugira imyenda myinshi cyane, guhindura ibyuma by’imodoka mu kajagari cyangwa mu gihe bitari ngombwa ndetse ngo byagaragaye ko hari n’imodoka yoherejwe I Kampala muri Uganda ikanywa essence inshuro ebyiri kandi bitabaho.
Ibigo byinshi mu byakorewe ubugenzuzi basanze umutungo ukoreshwa uko bishakiye, nk’aho bamwe batanga amasoko batabinyujije mu mapiganwa, bigasobanura ko bashobora no kuritanga inshuro zirenga imwe.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro(Rwanda Revenue Authority) cyanenzwe ko gifitiwe imyenda n’ibigo bya leta zigera kuri miliyari 14, ndetse n’ibyago byo kuzahomba kubera kwibwa kuko ngo usanga bafite nka miliyoni 34 zibitse mu tubati two mu biro.
Nyuma yo gutanga iyo raporo, Umugenzuzi Mukuru yavuze ko inama bagenda baha ibigo bikoresha ingengo y’imari ya leta zigira umumaro cyane kuko mu minsi yashize wasangaga raporo ivuga ko za miliyari ari zo zaburiwe irengero ariko ubu hakaba havugwa amafaranga make.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi bagarutse kuri iyo raporo aho basabaga ko hari igikwiriye gukorwa ku bigo bivugwa nabi muri raporo ya buri mwaka.
Depite Bwiza Connie we asanga nabo(abagize inteko) bakwiriye guhabwa ubumenyi bw’ibanze ku bijyanye n’ubugenzuzi bw’imari kugira ngo, nk’abantu bareberera abaturage, bajye batanga umusanzu ibintu bitagarega iwa Ndabaga.
Abadepite bafashe umwanya wo gutanga ibitekerezo kuri iyi raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta
Shaba Erick Bill