Home

Gutonda umurongo winjira muri Taxi, ntakubyigana biri kurushaho kuba umuco mu Mujyi wa Kigali


posted on Jun , 13 2010 at 22H 05min 58 sec viewed 8688 times



-Ako ni agashya ka Kigali Bus Service (KBS)

-Abagenzi barabishima


Umuvundo w`aho abagenzi bafatira taxi mu mujyi wa Kigali umaze kuba ikibazo kitakiri icyo kwihanganira,kugeza ubu abantu bakomeza kucyihanganira kubera ibyo inzego zitandukanye z`ubuyobozi zikivugaho bikumvikana ko zikizi, ariko mu by`ukuri nta muntu utega taxi zo mu mujyi wa Kigali ugaragaza ko atabangamiwe n`uwo muvundo, tugendeye kubyo abantu bose twabashije kubaza ubwo twabasangaga aho bategera amatagisi badutangarije.

Zimwe mu ngaruka z`uwo muvundo zirimo ubujura bukorwa ku buryo bworoshye, guhutazwa kw`abanyantege nke,gukandagirana,kuhavunikira kwa bamwe ndetse n`ibindi bizwi na buri wese ukunze gutega taxi zitwara abantu mu mujyi wa Kigali cyane cyane abatega taxi zigana remera, i Nyamirambo, ku Kimironko n'ahandi hatandukanye.

Impamvu benshi mu bagenzi baganiriye na IGIHE.COM batangaza zaba zitera kiriya kibazo, ngo n'uko abaturage bamaze kuba benshi kandi umujyi wa Kigali batuyemo ukaba utagurwa, ikindi ngo n'uko hatagiye hatekerezwa ingamba zishobora kwifashishwa mu gukumira icyo kibazo n`ingaruka zitandukanye zikururwa n`umuvundo kuri za taxi.

Mu bihugu byateye imbere ni ho hazwi cyane gutonda umurongo abantu binjira muri taxi, KBS (Kigali Bus Services) yakumiye ikibazo cyo kuvunda kw`abagenzi kuko gikururira ibibazo abagenzi bitandukanye.

image
Uko ni ko isaa mbili za nijoro twasanze bimeze, abantu bose ku murongo nta
muvundo hafi ya Alimentation Chez Venant, ahategerwa bisi za KBS


Mu mezi ashize, nibwo hatangiye kugaragara kwiyongera gukomeye kw`abagenzi batega taxi za Kigali Bus Service. Iyi sosiyete benshi badutangarije ko yatangiranye serivisi nziza abantu bakeka ko ari bya bindi byo gutangiza igikorwa cy'ubucuruzi hakabaho gufata neza abakiriya bitewe n'amavamuhira, ariko ubwiyongere bw`abo bagenzi kugeza ubu aho taxi zayo zitegerwa, bugaragara ko bakiyigana ku bwinshi kandi ko serivisi zayo zirushaho kubanogera.

Bamwe mu bagenzi twasanze imbere yo kwa Venant (Alimentation Chez Venant) bagize icyo badutangariza. Claudine Umuhoza yatubwiye ko akunda izo taxi kuko ari coaster nziza ariko kandi abakozi bazo bakaba bagerageza kubaha umugenzi. Tumubajije uko babubaha yadutangarije ko badatinya kubabaza icyo bakeneyeho ibisobanuro, ibyo ngo bikaba bihabanye cyane n`ibyo bari bamenyeye muri taxi zari zisanzwe zibatwara.

Undi utarashatse ko dutangaza amazina ye ku mpamvu ze bwite avuga ko abakomvuwayeri (convoyeurs) bo muri taxi zisanzwe, ni ukuvuga izikora mu mujyi zitari iza ajansi(agence), ngo usanga nta kinyabupfura bagira ndetse ngo baba nta burere bafite bityo ntibamenye uburyo bukwiye bwo gusubiza umugenzi. Aha yatanze urugero rw`ukuntu hajya habaho kubaca amafaranga y`ikirenga iyo abagenzi ari benshi, icyo gihe abagenzi binjira nta wizeye umutekano w`ibintu bye, ugasanga n`amafaranga babaciye ni ay`ikirenga.

Aba bagenzi twaganiriye baboneyeho gushimira Leta iha rugari abashoramari, kuko nibikomeza gutyo badutangarije ko bumva bizafasha abantu kunoza imikorere bityo umugenzi atange amafaranga ye aho abona ko servisi imunogeye atari amaburakindi, banashimiye kandi KBS ku guca umuvundo no gukumira ingaruka zikururwa nawo.

Florent Ndutiye
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by jeanboscos Posted 2010-06-14 09:02:37

Nta muntu n 'umwe ugendera mu mujyi wa Kigali cyane cyane abatega imodoka bava cyangwa bajya ku kazi. Ibyigana ku matagisi rimaze kurenga ihaniro kuko rimaze igihe. Imiti yavugutwa ni myinshi harimo uriya KBS yatangiye gutoza abagenzi. Gutonda umurongo byerekana gukura mu bwenge kuko birwanya ubwibone, igitugu, gusuzugura abandi cyane cyane ab 'intege nke. Ejo bundi nari mu Nteko ishinga amategeko aho Minisitiri w 'Imari n 'igenamigambi yatangazaga ingengo y 'imari y 'umwaka wa 2010/11. Hari Intumwa ya Rubanda yasabye ko Leta y 'U Rwanda yakoroshya imisoro n 'amahoro ku modoka zitwara abantu ku buryo rusange (transport en commun). Uwo ni undi muti watuma bene izo modoka zinjira ari nyinshi. Undi muti ni uwo Nyakubahwa Perezida wa Repuburika yavugiye mu karere ka Gatsibo ubwo aheruka gusura abaturage baho. Bamusabye imihanda muri ako gace nawe ati si imihanda gusa ahubwo mutekereze no ku modoka ziyigendamo. Ibyo nabyo byagabanya ababyiganira mu mudoka rusange mu gihe ababishoboye bagura izabo. Imiti rero irahari yakemura ibyo bibazo, gusa birasaba buri wese gukoresha ubwenge bwe cyane tukagera kuri iryo terambere!

0
bad  good




 
by uwalinejc Posted 2010-06-14 03:58:28

Ni byiza ko mudukurikiranira byinshi!ariko kuba KBS iri kugerageza guca umubyigano ntibivuze ko ikibazo kiri gukemuka mu buryo bushimishije, abatazigendamo ku mpamvu zitandukanye ntibazigera bamenya kubaho batabyigana cyane cyane nyuma ya 17h30.Ababishinzwe bakomeze kubyigana ubushishozi banageze ku baturarwanda ibyemezo babifatiye bitaguma mu nyigo gusa.

0
bad  good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
  Advertisments
 
  Usefull Links
 
Partners