Cindy Sanyu yibarutse umwana w’umukobwa
posted on Jun , 25 2011 at 18H 10min 43 sec viewed 12611 times
Umuririmbyikazi Cindy witwaye neza mu bagore 2009 mu gihugu cya Uganda yibarutse umwana w’umukobwa. Ibi bikaba ari ibyatangajwe n’inshuti za hafi ye, zatangaje ko kugeza ubu uyu mugore n’umwana we bari mu buzima bwiza.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Red Paper avuga ko Cindy yishimye cyane amaze kubwirwa ko yibarutse umwana w’umukobwa, ndetse n’umusore w’Umuholandi w’inshuti ye babyaranye uyu mwana bari banamaranye igihe kitari gito ngo byamushimishije cyane. Inshuti ze zirakomeza zivuga ko umwana we asa na se cyane kurusha nyina.
Cindy yatangiriye kuririmba mu itsinda rya Blu 3 nyuma aza kurivamo kugira ngo akomeze umwuga we wo kuririmba kugiti cye.
Agitangira kwirimabana byaramuhiriye kuko indirmbo yahise akora “Ayocya yocya” yakunzwe cyane ndetse n’izindi zakurikiyeho.
Hari hashize iminsi mike abandi babiri mu bo baririmbanye muri Blu 3 bibarutse abana, aribo Lilian na Mya.
Dianah Mutimura
|