Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
BiographySuccess storiesLife styleInterviews

Paris : Nyuma ya Sonia Rolland, undi munyarwandakazi yegukanye umwanya wa Nyampinga


posted on Jun , 06 2011 at 16H 45min 26 sec viewed 21572 times



Umukobwa w’ Umufaransakazi ufite inkomoko mu Rwanda, Shelina Scaravelli w’ imyaka 15 y’amavuko, ni we wegukanye umwanya wa mbere nka Nyampinga uhiga abandi mu bakobwa benshi bari biyamamarije guhatanira umwanya wa Nyampinga uhagarariye ibuhugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba i Paris mu Bufaransa (Miss East Africa 2011 Paris).

Hari mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Kamena, ubwo abakobwa 12 baturuka mu bihugu bigize Akarere k’ Afurika y’ Uburasirazuba: Kenya, Uganda, Tanzaniyaa, Burundi, n’ u Rwanda ; aho u Rwanda rwegukanye umwanya nyirizina.

image
Miss Shelina ufite indabyo hagati ari kumwe n'inshuti n'umuryango nyuma yo kwambikwa ikamba

Aba bakobwa bari bateraniye i Paris mu nkengero z’umunara wa ‘Tour Eiffel’ ahazwi nk’ahantu nyaburanga hatatse Umujyi wa Paris, mu birori byateguwe na Ambasade ya Kenya mu Bufaransa, bigaterwa inkunga na Kenya Airlines, Black Up ndetse na Bank of Africa.

Mu gice cya mbere cy’ aya marushanwa, abakobwa bariyerekanye muri za défilés hagamijwe kwerekana urusha abandi ubwiza no kuberwa. Ibi byose bikaba byaraherekezwaga n’ibikorwa bitandukanye birimo imbyino Nyarwanda z’ itsinda Mpore, n’ibindi.

Nyuma ya Shelina, haje Umurundikazi Arielle Mugisha, naho ku mwanya wa gatatu haza Umunyakenyakazi June Odhiambo.
image
Kuva iburyo hari: Miss Shelina, Arielle Mugisha na Jane Odhiambo

Dore urutonde rw’abakobwa bari bitabiriye amarushanwa ya Miss East Africa 2011 Paris:

• Burundi: Naomi Mbonabuca, Arielle Mugisha, na Floriane Nduwimana
• Kenya: Serah Elastia, Jemimah Kamau, na June Odthiambo
• Rwanda: Leila Rahamathli, Maeva Haguna, na Shelina Scaravelli
• Tanzania: Winnie Linda
• Uganda: Sheila Bulenzi, na Isabel Mugabo Kanyena

UMUHOZA N. Jessica
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Paris : nyuma ya sonia rolland, undi munyarwandakazi yegukanye umwanya wa nyampinga
 
Udakora ntakarye ariko uwakoze neza azahembwe inshuro 100; dady de maximo nawe ahesheje u rwanda ishema
 
Kutamenya ibihe ingo zacu zicamo birazisenya
 
Kigali: umushoferi ntukabumwe yatunguwe no gusakara mu binyamakuru kubera gutanga serivisi nziza
 
U bufaransa: alain gauthier n’umugore we dafroza bagereranywa n’abahigi
 
Lagos: miss kist nshuti clarisse yegukanye ibihembo 5 byose mu marushanwa ya miss university africa!
 
Umutegarugori marie rosine amaze imyaka itanu akora umwuga wo gutwara abagenzi mu modoka
 
Miss kist 2009 agiye guhagararira u rwanda mu marushanwa ya miss university africa muri nigeria
 
Uwimana aime yasezeranye imbere y’ amategeko, baranamusabira, akwa inka y’ inzungu
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by Unknown Posted 2011-06-16 09:14:44

Nyuma ya Sonia Rolland???? Gute se kandi amarushanwa yabo ntaho ahuriye n'ayo Sonia yatsinze. Sonoa no miss France, naho bariya bo ni miss mu bakomoka muri East Africa. Kosora rero.




 
by kambale Posted 2011-06-07 10:56:58

Jessca please hindura umutwe wiyi nyandiko, cyangw utubwire ababyeyi baba banyarwandakazi aho bakomoka nibura, niba ari abanyarwanda kubera kurukunda nabyo tubimenye. Umunyarwanda utagira ikivumu mu rwanda si umunyarwanda ntimukatubeshye. iyo mvuze ikivumu ni itongo wavuga ngo ririya ni irya naka. Murakoze




 
by werewere00 Posted 2011-06-07 05:49:08

yeeeeeeeeeeeee!




 
by yussuf.habib Posted 2011-06-07 02:31:50

@Simbi:rwose wiyoberanyije nkaho uri umukobwa ariko uri umuhungu shyiraho akazina kawe niba ari serupyipyinyurimpyisi.




 
by Unknown Posted 2011-06-07 01:02:46

Ah popopopo...Namwe nimugakabye, izina y'ikinyarwanda se n'iki? narwo murabona Abanyarwanda bafite amazina y'abanyekongo cyangwa abagande cg se umuzungu ufite izina y'ikinyarwanda...izina nacyo bihindura kuri nationalité...Why this confusion....Identity (Irangamuntu) and Nationality (Ubwenegihugu)...




 
by simbi Posted 2011-06-07 00:50:44

Mwa basore cg abagabo mwe ubwo muravuga iki? Niba mutagira amafr mu rwanda mwibwira ko tutazajya aho ari? dusigaye tuyabarusha mwe nta kigenda kandi turi beza ahantu hose baratwemera Iyo nata cash ntacyo uba uvuze.




 
by Unknown Posted 2011-06-06 20:45:41

ibyo aba bantu bavuga nibyo mba ndoga rwanyonga twataramye




 
by vzxvxvc Posted 2011-06-06 16:25:53

Birashoboka ko bariya bitirirwa Urwanda atari abanyarwandakazi,kuko Abarundikazi biragaragara ko n'amazina yabo ari yo koko.

Mujye mubeshya abahindi nibo batazi ikinyarwanda, nako nabo barakimenye.
Abazungu nabo iyo mitwe yanyu barayizi,kuko umuntu ntiyagira izina ryo muri Cekoslovakiya ngo umwite umudage,kuko abadage bagira amazina yabo bamenyerwahjo, abarusi nabo nuko,abashinwa nabo nuko, mbese bose bose ,amazina yabo arabaranga




 
by Unknown Posted 2011-06-06 15:22:46

Aba banyarwandakazi nitubemere nkuko twabyaye ba Bokota Rabama,Mbuyu Twite,Gaperi,n'abandi benshi,,




 
by rugero Posted 2011-06-06 11:21:07

Ariko buriya murabona bisobanutse umuntu ufite inkomoko mu Rda abura nibura izina rimwe ryacu, ndabashidikanyaho




 
by samusoni Posted 2011-06-06 10:33:49

.
Nimukosore umutwe w'iyi nyandiko , kuko ntimwavuga ngo "Paris : Nyuma ya Sonia Rolland, undi munyarwandakazi yegukanye umwanya wa Nyampinga"

kandi amarushanwa Sonia Rolland( Miss France ) yatsinze nta nahamwe ahuriye naya muri kuvuga . Keretse niba Sonia nawe yari yaranatsinze irusanwa rya miss east africa
.


Ikindi kintangaje ni amazina y'aba banyarwandakazi bitabiriye amarushanwa.
haburemo n'uw'umuti koko wagira izina ry'ikinyarwanda ??!!!





 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com