Urukundo nk’uko njya nkunda kubibabwira rugira imbaraga zidasanzwe umuntu wese atapfa gukinisha ndetse bitoroshye no kumenya aho zigarukira. Hari igihe waba warakundanye n’umuntu igihe kirekire kandi ukamukunda pe! ukageza n’aho uvuga ngo niba atari uyu mu buzima nta wundi nzabana nawe !(ibyo si byiza), waramumenyereye nawe arakuzi bihagije ariko nyuma y’igihe runaka atangiye kwiga utugeso tudashimishije kandi utigeze umubonaho kuva mwamenyana, gusa nawe ukaba utari miseke igoroye, ku buryo nawe agira amakosa agufatiramo.
Uramugira inama ndetse akanihana igihe gito ariko ejo bundi ukamufatira mu rindi kosa ritandukanye n’irya mbere, mbese muri make yarahindutse bigaragara ntuzi n’impamvu ariko uramukunda birenze igipimo kandi wumva utamureka! Muricara mukabiganiraho mugafata n’ibyemezo byiza byo kubikemura ariko ntihabura icyongera guteza impagarara muri couple yanyu mwaba mubana cyangwa mutabana.
Tuzi twese ko buri kintu kigira umupaka kigarukiraho, ndetse no kwihangana burya bigira aho bigarukira.
Nyuma y’ayo makosa yose rero bigera igihe wumva noneho bikunaniye ukumva utangiye kwemera ko mu miti yo gucyemura icyo kibazo harimo no gutandukana, ariko ni hahandi uracyamukunda n’ubwo akora amakosa, cyane cyane ko haba hari na byinshi agukorera bikagushimisha kandi nta wundi wigeze abigukorera, gusa ariko amaherezo mukazatandukana ariko burya umuntu mwakundanye akagozi ntigacika burundu mu gihe gito.
Reka rero muzahurire ahantu mu birori cyangwa muri soirée maze umurebe hirya ukuntu asigaye yarabyibushye akiri na mwiza nka mbere, urebe ukuntu arimo kubyinana n’undi muntu(utanazi niba ari indi ncuti ye cyangwa undi wo mu muryango wabo).
Aho niho utangira rero kwibaza mu by’ukuri impamvu mwatandukanye, ukumva icyabatandukanyije ari akantu gatoya mwari kwihanganira ariko ibyo nyine ukabitekereza ari uko wongeye kumubona, gusa icyifuzo cyo kuba mwasubirana kikaba kinini ukumva koko urabishaka ko mwasubirana ariko ukavuga uti " n’ubwo twasubirana hari ibyo agomba kuba yujuje kugirango nemere." Ibyo rero nibyo tugiye kurebera hamwe
Mbere yo gutandukana hari abavuga bati reka twihe akaruhuko gato tubanze tubitekerezeho, undi akaba yavuga ati nkeneye kuba ndi njyenyine igihe gito ngo mbe mpumetseho gato, hari n’abandi binanira bagahita banatandukana burundu. Gutandukana kw’abakundana bigira imiterere myinshi, hari igihe uba wumva nyine ibyo biruhuko mwiha mu rukundo wenda ari ibizabafasha mu kugera ku yindi ntera wenda yisumbuyeho igihe mudashaka gutana burundu (nk’uko mu gifaransa bajya bavuga ngo reculer pour mieux sauter).
Kwiha amahirwe ya kabiri (2e chance) ubundi byagombye kuba icyemezo cya mwembi ariko buri wese akaba yumva abyemeranywaho n’umutimanama we, ariko aha ntubura kwibaza uti « Ni iki kinyemeza koko niba iki icyemezo mfashe ari cyiza ? »
Ibyo aribyo byose n’iyo umaze kuvuga ngo YEGO umutima ntuba usubiye mu gitereko ako kanya cyane ko haba hagisigaye ibindi byo kuvuganaho ( ibigiye guhinduka ni ibihe ? Buri wese arasabwa iki mu rugendo rushya ?) ndetse ndakwibutsa ko unagira ubwoba bukeya bukuzamo uvuga uti mbese yaba anshuka namara gusubirana nawe noneho nkababara kurushaho ? Ubwo bwoba rero ugomba kuburenga ntibukuganze niba koko ushaka gusubirana nawe.
Twbuke ko burya akenshi muri iki gihe abantu benshi bubakira urukundo ku bintu ahubwo bishobora kurusenya : buri wese aba yibwira mu mutima ati " Niyibeshya gato nzahita ngenda ", mbese ugasanga ntawizera ko urukundo rwabo ruzaramba buri wese aba ateganya ko ejo cyangwa ejo bundi byarangira, n’icyo akoze akagikora yikandagira. Mu gihe mwongeye kubana rero buri wese agomba kwirinda ikintu cyose gisa no gushyiriraho undi amategeko ahubwo ibintu byose mugomba kubikora mubyumvikanye kandi mukarushaho kuganira buri wese akabwira undi icyo amutekerezaho kandi ukirinda kugira ikibazo kuri mugenzi wawe ukakigumana ntukimubaze (ubwo uba utangiye guha umwanya icyo bita amabwire n’ubwo nayo rimwe na rimwe abamo ukuri guke ariko biragoye kumenya niba koko ari ukuri).
Ntawe utazi neza ko abagabo n’abagore batandukanye ; kubimenya rero byagombye gutuma umwe wese yubahira undi ibyo badahujeho imyumvire kuko iyo bitabaye gutyo niho ussnga umwe ashaka kwiberaho mu buzima akunze cyangwa yumva yabamo wenyine ariko akiyibagiza ko abana cyangwa akundana n’undi muntu nawe ufite ubundi buzima ashobora gushaka kubamo, ibyo rero ntaho byageza umubano wanyu niba koko musubiranye ngo mubane neza kuko ubundi itandukaniro ry’imico yanyu ribategeka kuyihanganira kurusha undi uwo ariwe wese, akaba ari nayo mpamvu umwe wese agomba kuba indorerwamo y’undi nawe akamwireberamo.
Twese rero duharanire kubana neza na bagenzi bacu kandi twirinde icyo aricyo cyose cyadutandukanya n’abo dukunda biduturutseho.
Cyril NDEGEYA
ncyril10 @gmail.com