Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
BiographySuccess storiesLife styleInterviews

Umugabo cyangwa umugore: Ni nde ushinzwe amafaranga mu muryango?


posted on Jun , 29 2011 at 12H 54min 30 sec viewed 7647 times



Iki ni ikibazo gikunda guteza impagarara mu mibanire kandi kizakomeza kubaho kugeza igihe cyose kidakemuwe. Ibibazo bikunze kuvuka iyo bibaye ngombwa ko hagira umuntu umwe ugomba kugenzura imali y’umuryango.

Abantu benshi bamaze igihe babana bazakubwira ko yaba umugabo cyangwa umugore bagomba kuyicunga. Iyo bigenze gutya, abashakanye baba bagomba kugira konti kuri banki bose bahuriyeho niba bishoboka hanyuma buri wese akajya abazwa uburyo amafaranga yakoreshejwe.

Ubu buryo burafasha iyo kubikuza amafaranga kuri iyo konti bisaba imikono y’umugabo n’umugore icyarimwe ariko na none biba bibi iyo umwe abuze kandi hari ikintu kihutirwa gisaba amafaranga.

Iyo ari umuntu umwe yaba umugabo cyangwa umugore ufite uburenganzira bwo kubikuza wenyine bidasabye umukono wa mugenzi we, icyo gihe uwo muntu akoresha amafaranga uko ashaka atabanje kubyumvikanaho na mugenzi we. Ibi bifasha iyo umugabo n’umugore babanye neza kandi buri wese yizera mugenzi we nta buryarya.

Ubundi buryo

Abandi bantu bahitamo ko umugabo n’umugore buri wese agira iye konti kuri banki hanyuma buri wese akaba afite inshingano ze agomba kuzuza. Nko ku mugabo, bitewe n’umushahara we yinjiza, ashobora gusabwa kuba ari we wishyura ibintu by’ingenzi biba bikenewe mu muryango, naho umugore nawe, bitewe n'umushahara yinjiza agasabwa kwishyura utundi tuntu duba dukenewe mu rugo. Ibi biterwa n’ubushake bw’umugabo n’umugore, bagendeye ku nshingano buri wese agomba kubahiriza ndetse bashingiye no ku mushahara buri wese yinjiza.

Hari igihe usanga nabwo ari umuntu umwe wenyine ufite umushahara yinjiza mu rugo. Ibi bituma amafaranga acungwa mu bundi buryo. Umuntu winjiza ya mafaranga ashobora kuba ari we ufata icyemezo cyo kuyacunga, yitwaje ko wa wundi utayakorera atabasha kuyacunga, hanyuma bikaba byateza amakimbirane.

Igihe cyose ibibazo nk’ibi bivutse, inama nziza ni ukudasuzugura mugenzi wawe utagira amafaranga yinjiza mu rugo.

Uburyo budafite gahunda

Ubu buryo nibwo bubi cyane kurenza ubundi bwose kuko usanga akenshi bugendera ku mahirwe. muri ubu buryo uzasanga buri wese yaba umugabo cyangwa umugore buri wese yibikira ayo yinjije hanyuma akagura ikintu abona ko gikenewe mu rugo.

Nta gahunda isobanutse baba bagenderaho, ahubwo usanga bareba igikenewe ako kanya, urugero: iyo hagize ikintu gishira mu rugo, ubibonye mbere niwe ucyishyura ntacyo abajije. Nubwo ubu buryo hari abo buhira, abenshi birababangamira, kuko hari igihe amafara ashirira rimwe ku mpande zombi, hanyuma hagira ikintu kigomba kwishyurwa ntibishoboke, amakimbirane agatangira akavuza ubuhuha mu rugo.

kanda hano usome ibikurikira kuri Agasaro magazine

Muthoni Mbua
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Umugabo cyangwa umugore: ni nde ushinzwe amafaranga mu muryango?
 
Tumenye filozofiya (phylosophy): igice cya mbere
 
Amabwiriza-ngenderwaho 10 agenga ababyeyi
 
Ese kuba umugabo w’inganzwa ni ibisanzwe ?
 
Ubushakashatsi: umwana wabonye se aca inyuma nyina nawe aba afite amahirwe menshi yo kuzabikora
 
Ubushakashatsi: gushyingirwa byongera amahirwe yo kudahitanwa na cancer
 
Wabigenza ute igihe wahemukiwe n’uwo witaga umukunzi mugatandukana nabi?
 
Ese umuntu yemerewe kunywa ikawa iri ku gipimo kingana gute?
 
Waba ufitanye ikibazo n’umuntu? ese wagikemura gute? dore inama ugirwa
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by xacpbyma Posted 2011-06-29 13:38:51

Umugabo n'umugore bagomba kunononsora neza ibyo umwe ashinzwe mu rugo bitewe nayo umwe ahembwa, akorera cyangwa yunguka bitewe n'akazi akora. Buri wese agomba kugira compte (Bank account)akayicungaho kugirango amenye ayo agomba kwizigamira, ubundi umwaka washira buri wese akerekana ayo yabashije kuzigama muri uwo mwaka. Akenshi abagore bakunze gusesagura bagura ibintu bidacyenewe mu rugo, niyo mpamvu usanga akenshi umugabo ari we ucunga umutungo w'urugo bitabujije ko umugore we abimenya




 
by Unknown Posted 2011-06-29 07:25:57

Igitekerezo natanga ni uko burya abagabo benshi batamenya gucunga amafaranga. Ndi Umugabo salaire yange irenga 1million ku kwezi, ariko Umugore niwe uyacunga. Amenya ibikenewe byose akabikemura akangenera 300,000frw d'argent de poche na essance. Kandi asigaye ayacunga neza hakagira n'andi ashyira kuri compte.








 
by Unknown Posted 2011-06-29 07:22:34

Bombi kuko iyo bafatanije nibwo batera imbere.




 
by gogo2000 Posted 2011-06-29 07:19:18

Mu Rwanda ashobora kuba umugore kuko ushatse kubyanga uri umugabo ashobora kukurega kuri polisi bakagufunga! Cyokora uretse mu Rwanda ahandi hose ku isis aho umugabo nawe agifite uburenganzira, akenshi umuryango niwo wigenera uko ucunga umutungo wabo mu bwumvikane.




 
by Unknown Posted 2011-06-29 06:12:51

ni UMUGABO




 
by Unknown Posted 2011-06-29 05:44:47

Buri wese ashinzwe aye




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com