Vuvuzelas zahawe akato i Burayi!
posted on Sep , 03 2010 at 11H 55min 58 sec viewed 3116 times
Uturumbeti twamenyekanye cyane ku izina rya vuvuzelas mu gikombe cy'isi giheruka kubera muri Afurika, twahawe akato ku mugabane w’u Burayi.
Nyuma yaho abatoza, abakinnyi, n'abandi benshi bakomeje kugaragariza ko urusaku rwa vuvuzela ruba rurenze, igikombe cy’ isi kirangiye amwe mu makipe yo ku mugabane w’u Burayi yatangaje ko ku mastade yayo nta vuvuzela izahakandagira, none ubu UEFA, impuzamashyirahamwe y‘umupira w‘amaguru ku mugabane w’ iburayi, yashyize ahagaragara amabwiriza avuga ko amarushanwa yose itegura nta vuvuzela izajya igaragara kuri stade iyo mikino yabereyeho.
Amashyirahamwe yo mu bihugu 53 bigize UEFA yamaze kwandikirwa amenyeshwa ayo mabwiriza mashya,UEFA ikaba itangaza ko bafashe iki cyemezo bagendeye ku buryo umuco wa football ku mugabane w’u Burayi uteye ku buryo utakwangirika.
Nyuma y’ igikombe cy’ isi ishyirahamwe ry’ abakinnyi babigize umwuga mu gihugu cy’ u Bufaransa bari bamaganye vuvuzela, ama clubs amwe yo mu Bwongereza avuga ko zitazakandagira kuri stade zabo, ishyirahamwe ry'imikino muri Turkiya nayo yari yasohoye iryo tegeko, ndetse no muri basketball ku mugabane w’u Burayi barazamaganye, ubu igisigaye n’ ukumenya niba no mu mashampiyona yose bari buzihagarike, dore ko Abanyaburayi benshi bari baziguze mu gihe cy’ igikombe cyisi muri Afurika y'Epfo.
Egide MUGISHA
|