Kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru tariki ya 25-26 Kamena 2011, abagize itsinda ry’ivugabutumwa Elohim ribarizwa muri Butare bazataramira Abakirisitu ndetse n’abantu bose baturiye itorero rya Gahanga muri ADEPR Kicukiro.
Uretse kubwiriza ubutumwa bwiza bw’ubwami binyuze mu ijambo ry’Imana, abazitabira icyo giterane kandi bazataramirwa n’abaririmbyi bo mu itsinda Elohim bafatanije n’umuhanzikazi Gaudence wo mu Gatenga.
Elohim Group yatangiye gukora umurimo w’Imana ku itariki ya 27 Nzeri 2002, itangizwa n’abantu 9. Igitekerezo cyo gutangira cyaje bitewe na gahunda yari isanzwe mu matorero yo muri Butare/Huye cyane cyane mu itorero rya ADEPR cy’uko abanyeshuri bigaga mu mashuri yisumbuye bagiraga umunsi wo guhura bagasenga Imana igihe babaga bari mu biruhuko.
Iyo abanyeshuri basubiraga ku ishuri gahunda yo gusenga yarahagararaga ikazongera gusubiraho bagarutse. Ni muri urwo rwego abanyeshuri bamaze gusubira ku ishuri abari bamaze kurangiza amashuri bagize icyifuzo cyo gukomeza gusenga babisabye itorero rirabemerera, barabikora.
Bamaze iminsi mike basenga nibwo biyumvisemo umutwaro w’ivugabutumwa muri rusange ariko by’umwihariko ko bakwiriye kujya barikora mu bigo by’amashuri yisumbuye.
Elohim Group yagiye ikora ivugabutumwa ryo kuzana abantu kuri Kristo Yesu ikoresheje ijambo ry’Imana, indirmbo zihimbaza Imana ndetse ikanasengera abantu bamaze kwizera Umwami Yesu nk’Umwami n’umukiza wabo.
Si ibyo gusa kuko iyo Group yakomeje gukora ibikorwa by’isanamitima n’ubujyanama ku bantu bagize ibibazo by’ihungabana(cyane cyane abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye) byaterwaga n’ibihe bibi igihugu cy’u Rwanda cyari kimaze igihe kinyuzemo bya jenoside.
Ntabwo ibikorwa by’iyo Group byarangiriye aho kuko igihe abanyeshuri basubiraga ku ishuri harimo babiri bananiwe gusubirayo bitewe n’ibibazo by’ubushobozi. Abagize iyo Group bishyize hamwe biyemeza gufasha abo bagenzi babo gusubira ku ishuri, basubirayo bariga kugeza barangije amasomo yabo.
Abagize Elohim Group
Imana yakomeje gufasha abari bagize iyo Group igenda ibagura, umubare wabo uriyongera ndetse n’abashomeri bakirangiza amasomo Imana yagiye ibaha imigisha babona imirimo mu mpande zose z’igihugu ndetse bakomeza kwiga na za kaminuza.
Kugeza ubu hafi ya bose barangije kaminuza abandi bari hafi kurangiza ndetse harimo n’abari kurangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza (masters).
Ntibyaciriye aho kuko abagize iyo Group bagiye bafashanya kuko hari abanyamuryango babiri bayo bafashije gukomeza kwiga muri kaminuza ndetse ubu bakaba baranayirangije.
Kugeza ubu Elohim Group igizwe n’abantu 30 ikaba ifite icyicaro ahahoze ari i Butare/Huye, ikagira n’irindi shami mu Mujyi wa Kigali.
Abantu bose rero barararitswe; kuri uyu wa Gatandatu ni uguhera saa saba naho ku Cyumweru ni saa tatu za mu gitondo kugeza ku mugoroba.
Teddy Kamanzi