Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
RDB Ads
BPR Ads
QQP Ads
Radio Izuba
Radio Flash
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
3800
. : : Iyandikishe : :
MuzikaIbiteraneIvugabutumwa

Kicukiro: Itsinda Elohim rizataramira abaturage b’I Gahanga


posted on Jun , 23 2011 at 17H 45min 52 sec viewed 2559 times



Kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru tariki ya 25-26 Kamena 2011, abagize itsinda ry’ivugabutumwa Elohim ribarizwa muri Butare bazataramira Abakirisitu ndetse n’abantu bose baturiye itorero rya Gahanga muri ADEPR Kicukiro.

Uretse kubwiriza ubutumwa bwiza bw’ubwami binyuze mu ijambo ry’Imana, abazitabira icyo giterane kandi bazataramirwa n’abaririmbyi bo mu itsinda Elohim bafatanije n’umuhanzikazi Gaudence wo mu Gatenga.

Elohim Group yatangiye gukora umurimo w’Imana ku itariki ya 27 Nzeri 2002, itangizwa n’abantu 9. Igitekerezo cyo gutangira cyaje bitewe na gahunda yari isanzwe mu matorero yo muri Butare/Huye cyane cyane mu itorero rya ADEPR cy’uko abanyeshuri bigaga mu mashuri yisumbuye bagiraga umunsi wo guhura bagasenga Imana igihe babaga bari mu biruhuko.

Iyo abanyeshuri basubiraga ku ishuri gahunda yo gusenga yarahagararaga ikazongera gusubiraho bagarutse. Ni muri urwo rwego abanyeshuri bamaze gusubira ku ishuri abari bamaze kurangiza amashuri bagize icyifuzo cyo gukomeza gusenga babisabye itorero rirabemerera, barabikora.

Bamaze iminsi mike basenga nibwo biyumvisemo umutwaro w’ivugabutumwa muri rusange ariko by’umwihariko ko bakwiriye kujya barikora mu bigo by’amashuri yisumbuye.

Elohim Group yagiye ikora ivugabutumwa ryo kuzana abantu kuri Kristo Yesu ikoresheje ijambo ry’Imana, indirmbo zihimbaza Imana ndetse ikanasengera abantu bamaze kwizera Umwami Yesu nk’Umwami n’umukiza wabo.

Si ibyo gusa kuko iyo Group yakomeje gukora ibikorwa by’isanamitima n’ubujyanama ku bantu bagize ibibazo by’ihungabana(cyane cyane abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye) byaterwaga n’ibihe bibi igihugu cy’u Rwanda cyari kimaze igihe kinyuzemo bya jenoside.

Ntabwo ibikorwa by’iyo Group byarangiriye aho kuko igihe abanyeshuri basubiraga ku ishuri harimo babiri bananiwe gusubirayo bitewe n’ibibazo by’ubushobozi. Abagize iyo Group bishyize hamwe biyemeza gufasha abo bagenzi babo gusubira ku ishuri, basubirayo bariga kugeza barangije amasomo yabo.

image
Abagize Elohim Group

Imana yakomeje gufasha abari bagize iyo Group igenda ibagura, umubare wabo uriyongera ndetse n’abashomeri bakirangiza amasomo Imana yagiye ibaha imigisha babona imirimo mu mpande zose z’igihugu ndetse bakomeza kwiga na za kaminuza.

Kugeza ubu hafi ya bose barangije kaminuza abandi bari hafi kurangiza ndetse harimo n’abari kurangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza (masters).

Ntibyaciriye aho kuko abagize iyo Group bagiye bafashanya kuko hari abanyamuryango babiri bayo bafashije gukomeza kwiga muri kaminuza ndetse ubu bakaba baranayirangije.

Kugeza ubu Elohim Group igizwe n’abantu 30 ikaba ifite icyicaro ahahoze ari i Butare/Huye, ikagira n’irindi shami mu Mujyi wa Kigali.

Abantu bose rero barararitswe; kuri uyu wa Gatandatu ni uguhera saa saba naho ku Cyumweru ni saa tatu za mu gitondo kugeza ku mugoroba.

Teddy Kamanzi
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Kicukiro: itsinda elohim rizataramira abaturage b’i gahanga
 
Korali jehovah - jireh cep/ulk mu gusohora dvd yayo kuya 19 kamena kuri adepr - gakinjiro
 
Rubavu: igitaramo cyo guhimbaza imana cyiswe surprise cyasusurukije imbaga
 
Umuraperi w’ indirimbo zihimbaza imana, breezy azanye isura nshya mu njyana ya hip-hop
 
Mass choir ya mbere mu itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa karindwi yateguye igitaramo
 
Umuhanzi emile nzeyimana akomeje guhimbaza imana mu gihugu cya kenya
 
Gutanga ubutumwa biciye mu ndirimbo zubaka niyo ntego yanjye - umuhanzi pastor king
 
Asaph - rubavu yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza imana, bazanamurika alubumu ya kabiri
 
Turashimira abanyarwanda badushyigikiye tukegukana groove award - the blessed sisters
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by Unknown Posted 2011-06-24 11:46:05

NONESE MUSENGA IKI?
SINUMVAKO KAYUMBA ABATIJE?
UBU SE NAWE MURAMUSENGERA?
IMBURA MIKORO MURIMO ESE NTABINDI MWAKORA?
IMANA MBONA INDAKENEYE VOTRE MUSIC !!IKENEYE
UMUTIMA UMENETSE!MUVE MUVYAHA MUKURIKIRE NYAGASANI
MUKURI,MUBIKORWA,MUMYIFATIRE NI MUKUNDANE NKUKO NABAKUNZE UYU NI YESU UBIVUGA !MUGIZE URUKUNDO NTAWE UZARASWA NK KAYUMBA!!MWIBUKE NEZAKO
ABAFRANSA BARI MUNZIR BEREKEZA HANO KUBERA IBYAHA NDENGAKAMERE!!




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-째
Email Adress :
Place your comment here:
(Maximum characters: 1000)
You have characters left.
Choose your avatar:
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://igiheltd.blogspot.com